Zamalek yabimburiye izindi kwegukana igikombe cy’irushanwa BAL

Kuri iki Cyumweru  tariki 30 Gicurasi 2021 nibwo hasojwe  irushanwa rya BAL rimaze iminsi ribera mu Rwanda, umukino  wa nyuma Zamalek yo mu Misiri yatsinze US Monastir yo muri Tunisia, inatwara igikombe.

Zamalek yatsinze US Monastir amanota 76 kuri 63.

Zamalek yatsinze US Monastir amanota 76 kuri 63. Wallace Hodge ni we wahawe igihembo cya MVP akaba yatsinze amanota 12, atanga imipira 4 yavuyemo ibitego ndetse afata umupira umwe.

Patriots yasoje ku mwanya wa Kane naho Petro y’i Luanda iba iya gatatu.

Walter Hodge (Zamalek) yahawe igihembo cya MVP cyitiriwe Hakeem Olajuwon BAL MVP, kuri buri mukino yakinnye akaba yari afite impuzandengo y’amanota 15, imipira ivamo ibitego 5, imipira yafashe ikaba ari 5 kuri buri mukino ikipe ye ikaba yaratsinze imikino 6 yose yakinnye.

Anas Osama Mahmoud (Zamalek) yagizwe umukinnyi w’umwaka uzi kurinda, igihembo yahawe kitiriwe “Dikembe Mutombo BAL Defensive Player” nyuma yo gufata imipira 6,7 no kurinda imipira 2,8 kuri buri mukino.

Makrem Ben Romdhane (US Monastir) yahawe igihembo cy’umukinnyi ugira ubusabane cyitiriwe “The Manute Bol BAL Sportsmanship”.

Ku munsi w’ejo hazatangazwa ibindi bihembo, harimo “BAL Allfirst team, BAL scoring champion” na “Ubuntu Award” iki gihembo kikaba kizahabwa abantu cyangwa ikigo cyagize impinduka mu muryango mugari.

Olajuwon yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Afurika watoranyijwe muri NBA ubwo yatoranywaga bwa mbere muri rusange muri Draft yo muri 1984 muri Houston Rockets. Muri 1993-94 yahawe igihembo cya MVP ubwo yafashaga Rovkrts gutwara igikombe cya NBA.

Mutombo yatsindiye ibihembo bine by’umukinnyi uzi kurinda, muri kariyeri ye akaba yaratoranyijwe inshuro esheshatu mu ikipe izi kurinda muri NBA “NBA All-defensive team”

- Advertisement -

Bol witabye Imana mu mwaka w’2021 yamaze imyaka 10 muri NBA nk’uwakinaga hagati uzwiho guhagarika imipira myinshi mu bihe bye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW