Mu mahugurwa amaze icyumweru ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) hamwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bahugura abacukuzi b’amabuye y’agaciro hatangajwe ko muri 2024 hazaba hagezweho intego ya 65% y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho bukorerwa bukunze guhungabanya ibidukikije kubera ko bukorerwa mu butaka, ibyo bigasaba ko abantu bitondera hagati yo guteza imbere ubucukuzi ndetse no kwita ku bidukikije.
Mu gushoza amahugurwa ku wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB), Francis Gatare yasabye abacukuzi kwitondera ibidukikije be kubihungabanya.
Ati “Mugomba kwita ku bukungu bwanyu ndetse n’ubukungu bw’igihugu ariko mwita no ku nyungu rusange kuko ibidukikije turabisangiye yaba amazi tunywa, yaba umuyaga, ibimera bidutunga bunafite uruhare mu buzima bw’Isi, byose abantu bagomba guhora bumva ko ari inyungu rusange, kuko ashobora guteza imbere inyungu z’umuntu bwite zikangiza cyangwa se zikabangamira iz’abandi.”
Francis Gatare yakomeje avuga ko icyo bagamije ari uguteza imbere ubucukuzi bwiza bwuzuza ibisabwa yaba n’ibidukikije ndetse bunirinda n’impanuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kivuga ko muri gahunda ya Leta kihaye intego yo kugira umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro ugera kuri miliyari 1.5 y’amadolari mu mwaka wa 2024.
Francis Gatare avuga ko iyo intego babonaga ko ihanitse ariko ishobora kugerwaho kandi bumvikanyeho n’abacukuzi kandi bafite icyizere cyo kuzabigeraho.
Ati “Ntabwo ari intego yo nyine y’amafaranga twari dufite kuko dufite n’intego yaho ubucukuzi bugomba kuva naho bugomba kugera mu kunoza imikorere.
Twihaye intego ko mu mwaka wa 2024 tuzaba tugeze nibura kuri 65% y’abacukura bubahiriza byose bisabwa, bakora ubucukuzi bunoze, bubahiriza ibidukikike, kwita ku buzima bw’abakozi babo, ubushakashatsi ndetse bakora ubucukuzi bwa kinyamwuga.”
- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kivuga ko gucukura amabuye y’agaciro byanze bikunda hari ibigomba guhungabana cyane cyane ibidukikije.
Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yavuze ko baje kubibutsa ko bashobora gucukura ariko bakaba basubiranya aho bacukuye.
Ati “Turabashishikariza kubikora mu buryo bw’umwuga bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, turabizi ko ari urugendo, ari natwe turahari kugira ngo tubahugure tunabibutsa icyo amategeko asaba.”
Venuste Twahirwa umuyobozi w’ikigo gicukura amabuye y’agaciro St SIMION LTD yavuze ko bari bamaze imyaka itatu bakora ubucukuzi ariko aho bakorera bari batarahasubiranya, mu mahugurwa bize ko bagomba kuhasubiranya kugira ngo barusheho kurengera ibidukikije.
Ati “Hari igice kimwe twakoreragamo ubucukuzi bwa gakondo cyane, ariko ubu twiyemeje ko tugiye guhindura imikorere, ku buryo hamwe tuzahakorera mu buryo bw’ikoranabuhanga, ahandi wenda tukagenda umunsi ku munsi tugenda duhindura.”
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nyuma yo guhugurwa bafashe umwanzuro ko bagiye kugura ibikoresha byabugenewe mu bucukuzi kugira ngo barusheh0 gukora kinyamwuga batangiza ibidukikije.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW