Abarimu bavuze ko REB ishakira igisubizo aho kitari mu gukemura ikibazo cy’itangwa ry’akazi

Bamwe mu barimu bo mu mashuri atandukanye yo mu  gihugu bavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi (REB) ruri gukemura ikibazo cy’itangwa ry’akazi mu buryo badafitiwe ikizere ku buryo imikorere idahwitse yakunze kugaragaramo itahita ikosoka.

Abarimu bavuga ko System na yo ikoreshwa n’abantu bagasaba ko bazayikoresha neza

Ibi aba barimu babitangaje mu gihe ku wa 1 Kamena 2021, uru rwego rwatangizaga uburyo bushya bw’Ikoranabuhanga (Teachers ‘s Management System) buzafasha gukemura ikibazo cy’ishyirwa mu myanya y’akazi ku barimu cyabaye akarande .

Mu bihe bitandukanye abarimu bakomeje gutakamba basaba kurenganurwa bavuga ko bakora ikizami ariko ntibibone ku rutonde rw’abemerewe kwigisha nyamara  batsinze ibizami.

Mu bibazo bavuga ko bitanoze harimo  ko hari ubwo usanga bashyiraga mu myanya y’abemerewe kwigisha uwagize amanota make kandi uwa menshi yasigaye.

Bamwe mu barimu bavuze ko kuba hagiyeho uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu gushyira mu myanya abarimu basanga ibibazo byagaragaraga bitahita bikemuka ko ahubwo uburyo bwiza ari uko REB yaha ububasha Akarere kakagira uruhare mu itangwa ry’akazi ku barimu.

Umwe utifuje ko umwirondoro we utangazwa wo mu Karere ka Ruhango yagize ati “Ntabwo System ari yo nziza cyangwa mbi ahubwo ni uburyo yakoreshejwe, gahunda ubwayo ishobora kuba ari nziza ariko kuyishyira mu bikorwa hakaza kuba ikibazo. Ni ikoranabuhanga rigiyeho rizashingira ku makuru, ayo makuru azava he? Igikenewe ni ukunoza imikorere.”

Yakomeje agira ati “Natanga igitekerezo ko mu gushyira mu myanya abarimu bisubizwa ku bigo by’amashuri. Kuko hari ighe usanga ikigo kimwe gifite abarimu benshi ikindi gifite bake, ugasanga ikigo kimwe cyabuze umwarimu ahandi ugasanga babafite ari batanu bigisha ikintu kimwe bari kugongana, bikiri mu rwego rw’amashuri buri muyobozi w’ikigo yashyiraga abarimu mu myanya bigendeye ku mubare w’abo akeneye n’igikenewe, akajyana dosiye ku Karere, bakayemeza bijyanye n’umwanya afite.”

Undi wize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda ntiyizeye ko iri koranabuhanga rizaba igisubizo nyacyo cy’ikibazo kiri mu itangwa ry’akazi.

Ati “Bitewe n’inshingano bayihaye n’ibyo izajya ikora hari ibyo itapfa gukemura, nayo ubwayo. Niba abantu bafata icyemezo bagaha umuntu umwanya bagendeye ku byo babona n’amaso yabo urashaka kumbwira ngo uburyo bw’ikoranabuhanga bashyizeho bubaye rusange kandi hari abagifite ikibazo kihariye. Twe twize uburezi niba bazadufata bakadushyira hamwe n’abandi bose urumva bizadufasha iki?”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Urwego rw’Uburezi (REB), Dr Mbarushimana Nelson yemera ko hagiye habaho amakosa mu gushyira mu myanya abarimu ari nayo mpamvu hatekerejwe gushyira mu myanya abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Twagiye tugira ibihe bitandukanye byo gushaka abarimu bashya muri uyu murimo wo kwigisha ariko rimwe na rimwe bikagorana kubera ko byakorwaga nta koranabuhanga ariko iyi gahunda yadufasha.

Ntabwo abarimu bazongera kuzana impapuro basaba akazi, bazajya bakoresha iyi porogaramu kugira ngo bashyiremo amakuru yabo n’ibyangombwa byabo. Bizajya binadufasha gutoranya abarimu no gutanga amakuru y’uko ibizamini bizajya bikorwa.”

Mu bindi uyu muyobozi agarukaho iyi porogaramu izafasha harimo kuba ikibazo cy’umwarimu wasabaga akazi akisanga yagiye mu  Turere turenze kamwe kizakemuka.

Iyi porogaramu nshya (Teacher’System Managemenent) yitezweho  kandi gukemura ikibazo cyo kuzamura abarimu mu ntera, gutanga uruhushya rugaragaza ko umwarimu yabigize umwuga, no guhinduranya ikigo (mutation).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

#Rwanda #REB #MINEDUC #UNESCO