Amafoto: Igishanga cya Nyandungu kiregera kuba ahantu nyaburanga, vuba n’inyamaswa muzazibona 

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu (Nyandungu Wetland Eco-Tourism Park) igeze ku musozo bityo ngo Abanyarwanda bashonje bahishiwe, mu minsi iri imbere bazajya bajya kuhasura inyamaswa. 

Imwe mu isura ya Nyandungu Eco-tourism Park

Igishanga cya Nyandungu giherereye mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro,  gifite ubuso bungana na hegitari 134.

Minisitiri  w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko Abanyarwanda bashonje bahishiwe aho bazajya babona ahantu bajya gutemberera.

Ati “Dushonje duhishiwe aho tuzajya tubona ahantu tujya guhumeka umwuka mwiza no kubona inyamaswa zaragarutse mu gishanga cya Nyandungu zitarahaherukaga.”

Dr.Mujawamariya yakomeje avuga ko bari mu mirimo yo kurangiza aho bigaragarira umuntu wese uhatambuka kandi umuntu wese wahasura ngo azabona ko hakoze neza.

Igishanga cya Nyandungu kandi kizaba ari kimwe mu bishanga bibitse ibyiza nyaburanga bizajya bisurwa n’Abanyarwanda n’abandi ba mukerarugendo bikazinjiriza umutungo igihugu.

Abaturiye igishanga cya Nyandungu bavuga ko mu gihe kizaba kimaze gukorwamo pariki ishobora gusurwa na ba mukererarugendo bizongera ubukungu bwabo, kuko abasura iki gishanga bazajya bakenera serivisi nyinshi, abahaturiye bavuga ko na bo bagiye gushyira imbaraga mu gushora imari muri serivisi zinyuranye.

Nsengiyumva Jean Paul avuga ko muri icyo gice hazaba hakenewe inzu zigezweho z’ubucuruzi nk’amahahiro ya kizungu, aho bacururiza ibiribwa n’ibinyobwa, abakora serivise zo gufotora n’ibindi.

Ati “Nihamara gutunganywa natwe bizatugirira akamaro twe tuhaturiye, bizongera ubukungu bwacu kandi na twe twiteguye gushora imari muri serivisi zizakenerwa.”

- Advertisement -

Mukamusoni  Jessica  na we aturiye igishanga cya Nyandungu, avuga ko cyajyaga kibateza imyuzure n’impungenge mu gihe cy’imvura kuko hari ubwo cyuzuraga, ariko ubu kigiye kubyazwa uburyo bwo kubona amafaranga nk’ibindi byiza nyaburanga cyangwa pariki.

Ati “Aka gace kagiye gutera imbere kurushaho mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye, kazasurwa n’abantu benshi, hakenewe serivisi nyinshi kandi zinyuranye, ni ngombwa ko ab’inkwakuzi batangira gushora imari mu nyubako nziza kandi zigezweho no mu bikorwa binyuranye by’ubucuruzi.”

Igishanga cya Nyandungu kiri ahazwi nko kuri 15 hagati y’Akarere ka Kicukiro n’aka Gasabo,  gahunda yo gutunganya iki gishanga yatangiye muri 2017 ishowemo asaga miliyari eshanu  z’amafaranga y’u Rwanda, yo kugitunganya kugira ngo kibe cyakorwamo n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Hano umwaka urashize bahakoze ngo hongere hagarure isura y’igishanga
Iyi foto yafashwe mu mwaka ushize igaragaza uko hazaba harimo imihanda abantu banyuramo bitemberera
Aho ni hamwe abantu bazajya basura birebera amazi y’urubogobogo ndetse n’inyamaswa zizaba zihatuye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDB #REMA