Amajyepfo:Abaturage badohotse ku ngamba zo kurwanya Malariya abayirwaye bihariye 32% 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ku bufatanye n’urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima (Rwanda Interfaith Council on Health) bugaragaza ko Intara y’Amajyepfo yihariye 32% by’abaturage barwaye Malariya.
Bamwe mu Bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko hari abanyeshuri badakoresha inzitiramibu
Ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri 32% by’abaturage barwaye Malariya mu mwaka ushize wa 2020 mu Ntara y’Amajyepfo. Bugaragaza ko Akarere ka Gisagara kugarijwe na Malariya kuko  gafite 26% by’abayirwaye.
Umukozi w’urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima, Benimana Billy avuga ko zimwe mu ngamba bagomba gukoresha kugira ngo bahangane n’iyi ndwara ya Malariya bazidohoye.
Yagize ati: ”Hari abadakoresha inzitiramibu, abandi ntibatema ibihuru n’ibigunda biri hafi y’ingo zabo cyangwa ngo bavaneho ibidendezi by’amazi.”
Umuyobozi wa G.S ya Shyogwe, Nyabyenda Paul avuga ko mu bigo by’amashuri  ariho usanga umubare munini w’abanyeshuri batagira inzitiramibu.
Nyabyenda akavuga ko n’abazifite bazihambira bakazimanika hejuru y’imifariso yabo nk’imitako.
Ati:”Gusa nubwo bimeze bityo,  imbaraga  nyinshi usanga bamwe bazishyira mu guhangana n’icyorezo cya COVID 19  Malariya isa n’iyibagiranye”
Uyu Muyobozi w’ikigo yavuze ko hari bamwe bazijyana mu kiruhuko bakazisiga iwabo mu ngo.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sostène yabwiye UMUSEKE ko hari bamwe bitwaza ko inzitiramibu bari baramenyereye mbere, bazihinduye bagahabwa izindi zifite mpande enye’.
Umutoniwase yavuze ko n’ibishanga byinshi bafite, bitiza umurindi ikwirakwira rya malariya, akifuza ko guterera abaturage imiti mu ngo aribyo byatuma imibu ikwirakwiza malariya icika.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko Intara y’uburengerazuba ariyo iri ku mwanya wa 2 kuko  abaturage bagera kuri 31%.
Usibye Akarere ka Gisagara gafite umubare munini  ungana na 23% wabarwaye malariya mu Ntara yose y’Amajyepfo, ku mwanya wa kabiri hakurikira Akarere ka Kamonyi kuko gafite abaturage 21% barwaye malariya umwaka ushize wa 2020, Ruhango na Muhanga bagakurikiraho.
Mu biganiro abakozi ba  RICH  bagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri i Muhanga, bemeranyije ko bagiye gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na malariya, bigisha abanyeshuri gukoresha inzitiramibu zikoranye umuti.
Umukozi wa RICH Benimana Billy avuga ko ubushakashatsi bakoranye na RBC bwerekanye ko Intara y’Amajyepfo yihariye 32% by’abaturage barwaye malariya.
Umuyobozi wa GS ya Shyogwe Nyabyenda Paul anenga abanyeshuri basiga inzitiramibu iwabo bagiye mu kiruhuko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo
#Rwanda #RBC #Gisagara #MINALOC