Amavubi yitegura gukina amajonjora y’Igikombe cy’Isi anyagiye Centrafrica 5-0

Umukino wa gicuti wa kabiri u Rwanda rutsinze ikipe ya Central African Republic 5-0,  umukino ubanza na wo wagicuti Amavubi yatsinze 2-0.

Yves Mugunga yishimira kimwe mu bitego Amavubi yatsinze Centrafrica

Si kenshi Amavubi atsinda ibitego 7 mu mikino ibiri, ariko birashoboka kubitsinda ikipe ya Repubulika ya Centafrica.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, biba bibi kuri Centrafrica ubwo yatsindwaga igitego hakiri kare ku munota wa kabiri nyuma y’amakosa yakorewe imbere y’izamu ryabo, Hakizimana Muhadjir afungura amazamu.

Amavubi yakomeje gusatira izamu ry’ikipe ya Centrafrica, Mugunga Yves abona igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rugifite inyota yo kongera ibitego, biza kuruhira rubona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Twizerimana Martin Fabrice.

Nshuti Savio Dominique yatsindiye Amavubi igitego cya kane na Twizerimana Martin Fabrice yongera kubona izamu atsinda igitego cy’agashinguracumu, biba 5-0.

Muri rusange Amavubi atsinze ibitego 7-0, kuko mu mukino wabaye mu Cyumweru gishize  u Rwanda rwatsinze 2-0.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda ruri mu itsinda E ririmo Mali, Uganda, na Kenya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

#Rwanda #Amavubi #FA #CAF