Antonio Guterres yatorewe kuyobora UN indi myaka 5

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yatorewe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itanu.

Antonio Guterres agiye kuyobora indi manda y’imyaka itanu

Antonio Guterres yatowe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, ku kicaro gikuru cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atowe n’abnyamuryango 193 bagize inama nkuru y’uyu muryango.

Guterres  nyuma yo kurahirira izi  inshingano, yasezeranyije abagize uyu muryango gushyira ubumwe imbere ndetse no gukomeza umubano hagati y’ibihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Ati “Nzatanga ibishoboka byose kugira ngo icyizere kigerweho hagati y’ibihugu binini n’ibito, kubaka ubuhuza, no kudacogora mu kubaka icyizere.”

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi kagizwe n’abanyamuryango 15 mu ntangiriro z’uku kwezi kasabye Inteko rusange kongera gushyiraho Antonio Guterres.

Manda ye ya kabiri ikazatangira guhera tariki  ya 1 Mutarama 2022.

Guterres yahigitse Ban Ki-moon muri Mutarama 2017, mbere gato y’uko  Donald Trump aba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri manda ya mbere ya Guterres yibanze ku kubanza guturisha Trump wakemangaga uruhare rw’Umuryngo w’Abibumbye mu gushyira hamwe kw’ibihugu bigize umuryango.

Leta Zunze  za Amerika nicyo gihugu gitanga umusanzu  mwinshi muri UN, aho itanga 22% mu ngengo y’imari y’uyu muryango, ndetse kimwe cya Kane cy’iyo nkunga ikifashishwa mu kugarura amahoro hirya no hino.

- Advertisement -

Perezida Joe Biden watangiye imirimo muri Mutarama 2021, yatangiye kugarura amafaranga yagabanyijwe na Donald Trump mu bigo by’Umuryango w’Abibumbye kandi yongera gukorana na wo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu muryango, Linda Thomas-Greenfield avuga ko UN yahuye n’ibibazo bitandukanye ariko ko yizeye ko Guterres mu myaka itanu agiye kuyobora hazaboneka amahoro, umutekano, n’iterambere mu  bihugu byo ku Isi.

Yongeyeho ko bisaba gukora cyane n’ubushake bwa Politike ndetse no kubahiriza inshingano kandi ko  buri gihugu gisabwa kugira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Guterres w’imyaka  72, yari Minisitiri w’Intebe wa Portugal kuva 1995 kugeza 2002 akaba n’umuyobozi w’ikigo  cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe impunzi kuva mu 2005 kugeza 2015.

Ari Umunyambanga Mukuru wa UN yateje imbere ibikorwa byo kurengera ihindagurika ry’ikirere ndetse no kugeza inkingo za Covid-19 kuri bose.

Ubwo  yajyaga kuri uyu mwanya nibwo Isi yari iri mu ihurizo rikomeye ku kibazo cy’intambara hagati ya Syria na Yemen. Ni nako kandi yakomeje gushaka igisubizo ku bikorwa by’ubwicanyi byaberaga muri Myanmar ndetse no mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #UN #US