APR FC idatsinzwe na rimwe yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 19, Lague yahise asezera

webmaster webmaster

APR FC nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 6-0 yegukanye igikombe cya shampiyona 2020-21 ni cya 19 iyi kipe itwaye mu mateka yayo, ni mu gihe umutoza w’iyi kipe Adil Erradi Mohammed ashyizeho agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro 2 yikurikiranya adatsinzwe umukino n’umwe.

APR FC itwaye igikombe inshuro ebyiri isoza shampiyona nta mukino itsinzwe

Ni nyuma y’uko yari yegukanye n’icya 2019-2020 adatsinzwe umukino numwe, n’uyu mwaka akegukanye adatsinzwe umukino n’umwe, muri rusange amaze gutoza imikino 36 ya shampiyona nta n’umwe yigeze atsindwa.

Uyu munsi nibwo hakinwe umunsi wa nyuma w’amakipe 8 ahatanira igikombe cya shampiyona ya 2021, APR FC na AS Kigali zanganyaga amanota 16 ariko APR FC izigamye ibitego 14 n’aho AS Kigali ari 10.

APR FC yari ibizi ko ikosa yakora imbere ya Rutsiro FC ntibone intsinzi byaza kuyikoraho igatakaza igikombe mu gihe AS Kigali yatsinda Police FC.

AS Kigali yari ibizi ko ari nko kuzamuka umusozi gutsinda ndetse ikanakuramo ikinyuranyo cy’ibitego 4 yarushwaga na APR FC kuko ari cyo bahitaga bareba mu gihe amakipe yombi anganya amanota.

APR FC yari yakiriye Rutsiro FC i Huye, nta kosa na rimwe yigeze ikora kuko ku munota wa 25, Bizimana Yanncik yari afunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Nshuti Innocent, ku munota wa 27 Omborenga Fitina yavuye mu kibuga kubera imvune asimburwa na Ndayishimiye Dieudonne.

APR FC yari yakomeje kurema uburyo bw’ibitego, Yannick Bizimana yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 39 ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 50, Mugunga Yves wari winjiye mu kibuga asimbura Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague.

- Advertisement -

Ku munota wa 57, Ndayishimiye Dieudonne yahawe umupira na Bosco yinjira mu rubuga rw’amahina ahinduye umupira, Maombi aritsinda biba 4-0.

Ruboneka Bosco yacomekeye umupira mwiza Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa 71 maze yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro ahita atsinda igitego cya 5.

Ku munota wa 88 Byiringiro Lague yatsinze igitego cy’agashinguracumu ahita anasezera kuri iyi kipe kuko agiye guhita yerekeza mu cyiciro cya 2 mu Busuwisi.

Umukino warangiye ari 6-0.

Umukino wa AS Kigali byari bigoye gukurikirana kuko nta Munyamakuru wari wemewe ku bibuga kimwe n’indi imikino yose, warangiye AS Kigali itsinze 2-1.

Rayon Sports yatsinzwe na Espoir FC 3-1, Marines itsinda Bugesera FC 2-1.

APR FC yegukanye igikombe n’amanota 19 izigamye ibitego 20, AS Kigali ifite 19 yo izigamye 11, Espoir FC ifite amanota 10, Police FC 8, Marines 7, Rutsiro 6, Rayon Sports 5, Bugesera 4.

Dore uko umunsi ubanziriza uwa nyuma mu makipe arwana no kutamanuka uko wagenze

Sunrise FC 5-1 Musanze FC
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Gorilla 0-1 Mukura VS
Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC

Igikombe cy’uyu mwaka, BRALIRWA ni we muterankunga mukuru

UMUSEKE.RW