Banki y’Igihugu yamaganye inoti ya Frw 10,000 y’impimbano iriho ifoto ya Perezida Kagame

Itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu rivuga ko ifoto igaragaza inoti ya Frw 10, 000 iriho Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’iburyo atari yo, abayibonye bakwiye kuyifata nk’igihuha.

Banki Nkuru y’Igihugu yamaganye iyi noti yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga cyane WhatsApp hashize iminsi abantu bahererekanya iyi foto y’inoti abayishushanyije bavuga ko yasohotse tariki 01 Ukwakira 2020.

Banki Nkuru y’Igihugu ivuga iti “Turamenyesha abantu bose ko ishusho y’inoti y’ibihumbi icumi y’amafaranga y’u Rwanda yakwirakwijwe kuri zimw emu mbuga nkoranyambaga ari impimbano nta noti nk’iyo ihari, bityo ayo makuru ntakwiye guhabwa agaciro.

Ikomeza ivuga ko abantu bakwiye kumenya ko Leta y’u Rwanda ari yo ishyiraho inoti n’ibiceri ikabitangaza binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu.

Banki Nkuru y’igihugu yibukije abantu ko kwigana, guhimba cyangwa gukwirakwiza ishusho y’inoti n’ibiceri by’ibihimbano bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.

Iyi noti si yo ni igihimbano

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

- Advertisement -