Abahanga mu bijyanye n’umuco ndetse n’amateka bavuga ko gushyira pariki y’igihugu ya Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’isi bizazanira u Rwanda inyungu nyinshi zirimo no kurushaho kumenyekana ku rwego rw’isi.
Ibi babigarutseho mu ihuriro ry’aba bahanga bateraniye mu biganiro by’iminsi itatu mu Karere ka Huye harebwa uburyo hashyirwaho gahunda yo gusaba ko iyi Pariki yandikwa kuri uru rutonde.
Dode Houehounha Umuyobozi w’ibikorwa mu ishami rya UNESCO ryita ku murage w’isi avuga ko gushyira Pariki y’igihugu ya Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’isi nk’ishyamba rikomye rinacumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, hazashingirwa ku buryo igenzurwamo n’icyo ivuze ku batuye isi.
Dode ati: “Hari ibintu by’ingenzi bishingirwaho kugira ngo iri shyamba ribe ryashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi ari byo kureba uko ricunzwe hanarebwe mu by’ukuri icyo rimariye isi yose muri rusange.”
Albert Mutesa Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko gushyirwa ku rutonde w’umurage w’isi kwa Nyungwe cyangwa ibindi byanya bikomye by’igihugu biba ari ishema ku rwego mpuzamahanga, harimo nko kwiyongera kw’abakerarugendo, kwiyongera kw’abaterankunga n’ibindi.
Mutesa ati: “Kuba icyanya gikomye cyashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi ni ibintu byiza kuko bituma igihugu kirushaho kumenyekana mu buryo bworoshye, ubundi bifite akamaro kanini mu bijyanye n’ubukungu.”
Pariki y’igihugu ya Nyungwe ifite umwihariko w’uko ari isoko y’uruzi rwa Nile ndetse ikanagira inyamaswa n’inyoni zitakiboneka henshi ku isi ku buryo ngo ikwiriye kwandikwa ku rutonde rw’umurage w’isi.
Kugeza ubu bimwe mu byamaze gusabwa n’u Rwanda ko byashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi harimo inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi aho hafashwe 4 zihagarariye izindi zirimo urwibutso rwa Nyamata, Murambi, Bisesero na Gisozi, aho u Rwanda rwabisabye mu mwaka wa 2019.
Francois Xavier Ngarambe, Ambassadeur w’u Rwanda mu Bufaransa unahagarariye u Rwanda muri UNESCO avuga ko nubwo izi nzibutso zitaremezwa ngo zishyirwe ku rutonde rw’umurage w’isi, kongera Pariki ya Nyungwe ku rutonde bifitiye inyungu nyinshi ku Rwanda.
- Advertisement -
Amb Ngarambe ati: “Inyungu ikomeye cyane ku gihugu muri rusange, ni ukurushaho kumenyekana cyane ku byiza, ntabwo u Rwanda ari igihugu gikomeza kugira isura bari baragihaye cyera, igihugu cy’ubukene, cyidatera imbere, byarahindutse bigomba guhinduka, ni igihugu cyiza cyane, kigendwa, kibungabunga ibidukikije, ariko cyane cyane igihugu kibungabunga uburenganzira bw’abagituye….kuko nibyo bikurura abakerarugendo.”
Kugeza ubu hirya no hino ku isi harabarurwa ahantu hagera ku 1 121 hashyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi harimo ahantu 213 h’ibyanya bya za Pariki, 869 hajyanye n’umuco n’ahandi 252 havanze.
Ni mu gihe kugeza ubu mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1972 rwashyira umukono ku masezerano mpuzamahanga agamije kurengera no kubungabunga ahantu h’umuco n’amateka u Rwanda nk’igihugu nta hantu na hamwe rurandikwaho nk’umurage w’abatuye isi.
Pariki y’igihugu ya Nyungwe basaba ko ishyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi nka nk’ahantu hafite akamaro kanini ndetse hakaba na hamwe mu hagaragara bimwe mu bigize urusobe rw’ibinybuzima birimo inyoni n’inyamaswa bitakiboneka ahandi.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW/Huye