Bugesera: Hari Umwarimu ugiye kumara amezi 20 atazi uko umushahara usa 

Murekezi Jacques ni umwarimu kuri Groupe Scolaire Mayange B, yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamusohoye mu nzu zisanzwe zigenewe Abarimu nyuma yo gusabwa kujya kwigisha ku kindi kigo akabura ubushobozi bwo kuhajya, ngo agiye kumara amezi 20 atarahembwa.

Umwarimu wo mu Karere ka Bugesera arasaba ko yahabwa umushahara we akabona uko ajya kwigisha aho yimurirwe

Uyu mwarimu avuga ko yatangiye akazi ko kwigisha mu mwaka wa 2019, ariko ubuyobozi bw’Akarere buza kumuhagarika mu kazi bumushinja imyitwarire mibi .

Murekezi avuga ko ikibazo cyo guhagarikwa mu kazi cyari gishingiye ku makimbirane ashingiye ku mitungo yari asanzwe afitanye  n’uwari muri Njyanama y’Umurenge, akaba na Muramu we,  ari na we avuga ko yamuhimbiye amakosa afatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo yigarurire imitungo yari yarahawe na se umubyara, maze batanga raporo ku Karere  na ko karamuhagarika by’agateganyo.

Mu mwaka wa 2020, Akarere ka Bugesera kamwandikiye ibaruwa imusubiza mu kazi, kamusaba kujya kwigisha kuri Groupe Scolaire Gihinga mu Murenge wa Shyara mu Karere ka Bugesera, gusa ntiyajyayo kuko ngo nta bushobozi yari afite kuko yari atarahabwa  umushahara.

Murekezi yavuze ku wa 13 Gicurasi 2021 yaje gufungirwa ku Murenge amara ijoro ahatirwa kwimuka mu nzu yari asanzwe acumbitsemo ndetse asabwa kwandika ibaruwa yemeza ko agiye kuba ahandi.

Uyu mwarimu avuga ko atari we wisabiye kwimurwa ndetse ko no mu ibaruwa yandikiwe hatagaragazwa impamvu yo kwimurirwa ahandi.

Avuga ko agiye kumara amezi 20 atarabona umushahara kandi ko yasabye ibaruwa imusezerera mu kazi ngo abarwe nk’umwarimu utari mu kazi ariko ntiyayibona.

Ati “Narabandikiye mbasaba ibaruwa insezerera mu kazi barayinyimye. Ubu tuvugana n’urugi barwishe, ibikoresho byange babitwaye.”

Yavuze ko yamenyesheje ikibazo cye Akarere, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ariko kugeza ubu ntarahabwa igisubizo.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Ephrem yabwiye Umuseke ko uyu mwarimu yasohowe mu nzu kuko yari atakiri umwarimu muri uwo Murenge.

Ati “Yasabwe kenshi kuva muri iyo nzu aranatwandikira ko agiye kuvamo ntiyabyubahiriza  twifashisha inzego z’umutekano zikuramo ibintu bye, nabikenera azaza abitware. Urumva ko atakomeza kuba mu nzu y’Abarimu kandi atari umwarimu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko uyu mwarimu yazegera Akarere kakamufasha.  Gusa, avuga ko katamuha amafaranga yatuma atangira imibereho y’aho yimuriwe.

Ati “Gukorera ahandi nta kibazo kirimo. Hanyuma kuko yahawe mutation n’Akarere gashyiremo n’amafaranga yo kumutunga? Niba hari ibirarane by’amafaranga bihari byaba ari byo akurikirana.”

Yakomeje agira ati “Ashobora gusaba mutation bitewe n’impamvu ze ariko nk’Akarere nk’umukoresha gashobora kuyigena kuko umukozi aba yarahawe akazi mu Karere ntaba yarahawe akazi mu kigo.”

Murekezi yavuze ko kugeza ubu abayeho nabi ndetse ko ari kwimwa uburenganzira yari yemerewe bwo kuba yahabwa  amafaranga yamufasha kujya gutangira akazi ahandi cyane ko agifitiwe amafaranga y’ibirarane n’Akarere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW