Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yavuze ko hari Uturere dutanga raporo ko twahanze imirimo nyamara imirimo iba yarahanzwe ari iy’igihe gito idashobora kuvana umuturage mu bukene.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho ku wa 22 Kamena 2021, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana atangarije Inteko Ishinga Amategeko ingano y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021 -2022.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabanje kubwira abagize Inteko ishinga Amategeko uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, avuga ko raporo igaragaza ko bigeze kuri 93%. Yanababwiye ko ubukungu bw’u Rwanda ubu buhagaze n’uko buziyongera.
Dr Ndagijimana yavuze ko mu rwego rw’imibereho myiza hari ibikorwa by’ingenzi byagezweho harimo no kuba imiryango isaga 119 296 yo mu Mirenge 416 yarahawe akazi muri gahunda y’imirimo rusange ya VUP ugereranyije n’isaga 118 873 yari iteganyijwe.
Ni mu gihe ibarura rya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) rigaragaza ko mu 2017, imirimo mishya yahanzwe yari 155 994 naho mu 2018 igera ku 206 190. Mu 2019 hahanzwe imirimo 223 781 mu gihe mu 2020 imirimo yahanzwe yose hamwe yari 192 171.
Dr. Frank Habineza yabwiye Umuseke ko atemeranya n’uburyo raporo zitangwa ko hahanzwe imirimo nyamara ari iy’igihe gito idashobora guhindurira ubuzima uwayihawe bityo ko hasuzumwa imikorere y’iyi gahunda.
Ati “Niba gahunda ya Leta hahangwa imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka, ni ukuvuga Akarere kagombye kugira imirimo kagaragaje. Ariko ujya gusanga iyo buri Karere ubabajije imirimo yahanzwe bafata ya mirimo ya VUP ko ari yo yahanzwe bakoze.”
Dr Habineza asanga imirimo yitwa ko itangwa muri VUP ari iy’igihe gito idashobora guhindura ubuzima bw’umuturage.
Ati “Noneho ukavuga uti se ko VUP ari imirimo y’igihe gito, akajya mu muhanda nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri bakamuha Frw 20,000 bakavuga ngo ni imirimo yahanzwe. Mu by’ukuri ntabwo ari imirimo wavuga ngo yafashije umuntu kuva mu bukene ashobore kwiteza imbere.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Mu mibare bigaragara ko yabonye akazi noneho ugasanga mu by’ukuri ya mirimo iri muri porogaramu ya Leta ishobora gukura abaturage mu bukene ntabwo iri kugaragara ngo abantu bave mu bukene cyangwa mu bushomeri.”
Dr Frank Habineza asanga uwahawe imirimo muri gahunda rusange ya VUP yagahawe akazi nibura mu gihe cy’umwaka kugira ngo umuntu ashobora kuva mu bushomeri cyangwa yakwikura mu bukene.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017, harimo ko kugeza muri 2024 mu Rwanda hazaba harahanzwe imirimo mishya 1, 500, 000 idashingiye ku buhinzi n’ubworozi, ni ukuvuga ko nibura buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 216.
Leta y’u Rwanda ivuga ko yashyize imbaraga nyinshi muri serivise n’ubumenyi ngiro nka hamwe hashobora gutanga akazi kenshi ku rubyiruko.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR ) mu bushakashatsi bwo 2020 kigaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abafite 16 kujyana hejuru, bose hamwe ari 7 472 601, muri bo abafite akazi kanditse, babona umushahara cyangwa inyungu ni 3 460 860 bangana na 46,3%.
Abadafite akazi [barimo abashomeri ariko bari gushakisha akazi kandi biteguye gukora] ni 752 112. Ni ukuvuga ko ikigereranyo cy’abadafite akazi ari 17,8%.
Muri aba bantu badafite akazi ariko harimo abakora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi babarwa nk’aho ari abashomeri, aba bangana na 53,1% mu gihe abandi badafite akazi ari 46,9%.
Muri rusange NISR igaragaza ko ikigero cyo kubura akazi kuva muri Gicurasi 2020, cyari kuri 22,1% bivuze ko umubare w’abadafite akazi wavuye ku 536 714 bari badafite akazi muri Gashyantare, ugera ku 905 198 bari badafite akazi muri Gicurasi 2020.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW