Derek Chauvin wishe George Floyd yakatiwe igifungo cy’imyaka 22.5

Derek Chauvin yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 n’igice ku cyaha cy’ubwicanyi yakoze ubwo yapfukamaga ku ijosi ry’umwirabura George Floyd kugeza ashizemo umwuka.

Abirabura bababajwe n’urupfu rwa George Floyd

Uyu mupolisi yapfukamye ku ijosi rya  nyakwigendera George Floyd mu gihe kingana n’iminota icyenda n’amasegonda 29, ni urupfu rwahagurukije isi yose yamagana akarengane n’ihohoterwa rikorerwa Abirabura.

Amashusho agaragaza uyu mupolisi apfukamye ku ijosi rya George Floyd yafashwe n’umwana muto w’umukobwa maze akwirakwira isi yose, George Floyd yumvikanamo ataka kubera ububabare avuga ngo ‘sinshobora guhumeka’.

Umwe mu bari hafi yumvikanye asaba uyu mupolisi kuvana ivi rye ku ijosi ry’uyu wafashwe. Undi agira ati: “Ari kuva amaraso mu mazuru”.

Nyuma uyu mugabo bakandiye hasi yabonetse atakibasha kunyeganyega, bazana imodoka y’ubutabazi bamushyiramo.

Iyicwa rya Floyd ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya Leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.

Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021.

Abashinjacyaha bavuze ko Derek Chauvin, wari umupolisi yishe umuturage w’Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n’amapingu, yanamwubikishije inda hasi.

Byabaye tariki ya 25 Gicurasi 2020, mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta ya Minnesota, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya US.

- Advertisement -
Derek Chauvin wahoze ari umupolisi yakatiwe imyaka 22 n’igice y’igifungo

Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by’umutima yari asanganywe, n’ibiyobyabwenge yari yanyweye.

Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y’aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.

Hanze y’urukiko ubwo Derek Chauvin yamaraga gukatirwa ibihumbi by’abaturage biganjemo Abirabura bishimiye iki gihano aho bateraga indirimbo bavuga ko hagomba kubaho ubutabera ku muntu wese wambura ubuzima umwirabura.

Imbere y’abanyamakuru Derek Chauvin yavuze ko ntacyo yabasha guhita atangaza ariko akaba yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera George Floyd.

Polisi ya Minnesota yavuze ko Floyd wari ufite imyaka 46 akora mu barinda umutekano mu nzu y’uburiro, yapfuye nyuma ’y’igikorwa cy’ubuvuzi’ no ’guhura na polisi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: AFP News
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW