Gen Mubarak yavuze ku mugambi muremure APR FC ifite wo gucuruza abakinnyi

Mu matora y’Umuyobozi wa FERWAFA, Perezida wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga yagarutse kuri gahunda ndende APR FC ifite yo kugurisha abakinnyi yamaze kuzamurira urwego, uheruka kugenda ni Byiringiro Lague werekeje mu Busuwisi.

Gen Mubarak Muganga aganiriza inteko rusange ya FERWAFA

Yagize ati “APR FC imaze kugurisha abakinnyi 3 hari n’abandi 7 bari mu nzira bagenda, buri umwe igiciro cye ni €130 000 (agera kuri miliyoni 155Frw).”

Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko kuba umupira (football) waba ubucuruzi bishoboka, kandi abana b’Abanyarwanda bashoboye.

Uyu musirikare yanaboneyeho gushimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uherutse kumugira umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.

Ati “Umwanya uri kugenda umbana muto, muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n’undi Jenerali igihugu gifite aba general benshi.”

Chairman wa APR FC amaze kuganira n’inteko rusange ya FERWAFA, yifurije ishya n’inihirwe Abayobozi bashya ba FERWAFA.

APR FC imaze gutwara shampiyona y’u Rwanda imyaka ibiri yikurikiranya idatsinzwe umukino n’umwe igikombe giheruka yagihawe ku wa Gatanu.

Tariki 4 Kamena 2021 nibwo Perezida Kagame yazamuye Mubarak Muganga amugira Lieutenant General avuye ku ipeti rya Major General, asimbuza Lt Gen. Jean-Jacques Mupenzi ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaha, uyu we akaba yaragiye kuyobora ingabo zirwanira mu kirere (Air Force).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDF #FARwanda #FERWAFA