Gicumbi: Uko urubyiruko rwikura  mu bukene, bakora imbabura zirondereza ibicanwa 

webmaster webmaster

Rumwe mu rubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ruvuga ko nyuma yo gufashwa kwiga gukora imbabura zirondera ibicanwa, byabafashije kwiteza imbere bikura mu bukene bwari bwarababayeho karande.

Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa rukora bizaruteza imbere

Gicumbi New Vision Koperative ni iy’urubyiruko rukora imbabura zirondereza ibicanwa, mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse rukaniteza imbere rubikesha umushinga wa Green Gicumbi.

Nyirimanzi Philbert ni umwe mu rubyiruko rukora imbabura, yafashijwe n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije mu mushinga Green Gicumbi  avuga ko batangiye uyu mwuga batabikunze  kuko bari bazi ko umwuga w’ubucuzi ukorwa n’abasaza, abantu baciriritse ndetse banasuzuguritse.

Ati “Uko twagiye tubyinjiramo, twagiye tubikunda, na cyane ko ubu bisigaye biduha n’amafaranga kuko Green Gicumbi wabigizemo uruhare, amahagurwa twahawe arimo gutanga umusaruro.”

Nyirimanzi Philbert avuga ko ubu bamaze kwiteza imbere ku buryo bamwe muri bo iyo bahembwe bahita bajya kugura  imirima, amashyamba ndetse n’ibindi bintu bitandukanye byagira mpinduka mu iterambere ryabo.

NZAMUKWEREKA Alphonse avuga ko yari abayeho mu buzima bushariye, ariko ubu  na we ni umwe mu rubyiruko rumaze kwiteza imbere abikesha umushinga wa Green Gicumbi wabahuguye mu gukora imbabura za rondereza.

Usibye imbabura bafite na gahunda yo kuzakora ibindi bikoresho kandi bifitiye igihugu akamaro. Uru rubyiruko ruvuga ko ku munsi badashobora kujya munsi y’imbabura 200 bakora.

Rurangwa Felix umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho mu mushinga Green Gicumbi, avuga ko umushinga urimo amafaranga kandi urimo gufasha urubyiruko mu kwiteza imbere.

Ati “Imbabura bakora za rondereza zizigama ibicanwa ku kigero cya 50% ugereranyije n’amashyiga atatu abantu basanzwe bakoresha. Imbabura imwe igurishwa 45 000 frw, kuri buri mbabura imwe umuntu (umukozi) yandikirwa 2700frw, hanyuma umuntu ukoze imbabura eshatu ajyana agera kuri 10 000frw.”  

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ubuyobozi bw’ikigega cy’igihu cy’ibidukikije FONERWA bwafashije urubyiruko kwiga binyuze mu mushinga Green Gicumbi, bwo buvuga ko ibyo rumaze kugeraho bitagarukira muri aka Karere  ka Gicumbi gusa ahubwo ko umusaruro ugaragara no mu bindi bice by’igihugu.

Urubyiruko rwigishijwe gukora imbabura zirondereza ibicanwa muri Gicumbi rugera kuri 30, rumaze gukora izigera ku 6.700 mu gihe intego z’umushinga Green Gicumbi ari ukugera ku mbabura 23.400 zizahabwa abaturage babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Hanyuma imbabura zitwa Gaz fire zikoresha bazifite ari 3 900 bazazatanga mu baturage bari mu kiciro cy’ubudehe cya kabiri n’icya gatatu,  izi n’imbabura zujuje ubuziranenge  kandi zemewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge.

Mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni 32 z’amadorari ya Amerika yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana  n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), iyi nkunga ikaba ari iyo gushyira mu bikorwa umushinga wo Kubakira Ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku Guhangana n’Ingaruka Zikomoka ku Mihindagurikire y’Ibihe’’.

Ni umushinga ukunze gukoresha cyane izina rya Green Gicumbi Project, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA). Uyu mushinga uzamara imyaka 6.

Rurangwa Felix umukozi ushinzwe imicungire irambye y’amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho mu mushinga Green Gicumbi

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW