Gicumbi: Umurenge wa Rutare aho amazi yari ingume ubu yarahageze

*Kugira ngo bavome banagire ikindi bakora babyukaga saa munani z’ijoro bajya mu kabande

Ikibazo cy’amazi cyakunze kugwarukwaho cyane  by’umwihariko mu Murenge wa Rutare, Akarere n’abafatanyabikorwa bako bakomeje gushakisha uko cyakemuka mu buryo burambye.

Abo mu Mudugudu wa Kanaba mu kagari ka Gatwaro ntibakivoma mu kabande

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare bavuga ko ikibazo cy’amazi iwabo cyavuzwe kenshi no mu Itangazamakuru, ko gituma iterambere ritagerwaho uko babyifuza biturutse  ku gihe batakazaga bajya gushaka amazi yo gukoresha mu tubande kuko bibatwara amasaha atari macye.

Yampire Valentine waganiriye n’Umuseke avuga ko hashize imyaka itari micye babyuka saa munani z’ijoro bajya kuvoma amazi mu tubande ngo barebe uko bategura n’akazi ko ku manywa.

Agira ati: ”Ubu turuhutse imvune, twabyukaga saa munani z’ijoro cyangwa saa cyenda tukajya kuvoma ahitwa Gacyeri na Gahanga mu rugendo rwadutwaraga amasaha ane kandi tumanutse ku musozi.”

Yongeraho ko abana bo iyo bazindukaga bajya kuvoma ubwo bagarukaga amasaha yo kujya kwiga yarenze, bigatuma batajya ku ishuri.

Agira ati “Batwegereje amazi meza natwe twiteguye kuyabungabungira umutekano kuko ari twe tuzi imvune yayo.”

Ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021 abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Gicumbi bamuritse ibyo bagezeho mu Mirenge itandukanye, hagamijwe kwirinda Covid -19.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rutare, Uwizeyimana Welars avuga ko ubusanzwe bakoreshaga amazi y’imvura, ndetse yashira bagatangira gukoresha ingengo y’imari yo ku ivuriro bashakisha amazi, bagatanga Frw 1.200.000, avuga ko ubu bakoresha Frw 200, 000.

- Advertisement -

Ati: ”Turashima abafatanyabikorwa  b’Akarere batugejejeho amazi, twakoreshaga ay’imvura yashira tukajya kugura dukoresheje amafaranga y’ikigo, mu gihe cy’iki ( cy’izuba) twatangaga Frw 1.200.000 ku kwezi, uyu munsi turishyura bisanzwe Frw 200, 000 gusa.”

Uwizeyimana avuga ko kubera amazi ya WASAC na World Vision ikigo Nderabuzima ayoboye gishobora gusagura Frw 1000, 000 ku yo batangaga bavomesha amazi.

Yongeraho ko amazi yafashije no kurwanya indwara zituruka ku mwanda.

Ati: ”Nibura 4% y’abarwayi bivuza indwara zituruka ku isuku nkeya baragabanutse, kutamesa imyenda ikoreshwa mu ibagiro na byo byateraga infection, ndetse no kumesa imyenda y’abaganga bakoresha mu kazi birakenerwa cyane, igisigaye ni ugukanguri abaturage kugira isuku haba mu gutegura amafunguro, no gukaraba intoki n’ahandi.”

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’Imyuga, APEGI Rubuki Tvet School, Maniriho Jean De Dieu na we avuga ko ikibazo cy’amazi cyari ingorabahizi kuri bo.

Ati “Twakoreshaga Frw 90, 000 mu cyumweru, kuko ku munsi dukoresha amajerekani 24, ubu ku kwezi iyo ubaze ntiturenza Frw 160, 000 kandi abana bakabona amazi yo gukoresha muri pratique.”

Kuri iri shuri ngo abanyeshuri ntibakundaga kujya kuhiga kubera ko amazi yavaga kure. Mbere y’uko amazi ahagera ishuri ryari rifite abanyeshuri 110, aho amazi yaziye rifite abanyeshuri 250.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, Irankijije Nduwayo Charles, avuga ko bashimira abafatanyabikorwa barimo World Vision yabegereje imiyoboro y’amazi ahitwa Gatare na Nyagatoma ifite uburebure bwa Km 22 ufasha abaturage barenga 2000, n’umuyoboro wa Murama.

Ati “Igisigaye ni ugufasha abaturage kuyabungabunga neza kuko ari bo bagenerwabikorwa.”

Usibye ikibazo cy’amazi abafatanyabikorwa bakemuye mu Murenge, banubatse ubukarabiro ku mashuri mu rwego rwo kuyafasha gukumira ikwirakwira rya Covid-19, banakoze ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza isuku ku baturage bahaturiye.

Ku Kigo Nderabuzima cya Rutare, bahawe amazi n’ubukarabiro

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi

#Rwanda #Gicumbi #Rutare #WorldVision #WASAC # MINALOC