Guhakana no gupfobya Jenoside iyo bikozwe n’uwayirokotse biraremera – Ndayisaba

Muhanga – Mu muhango wo gutangiza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle yavuze ko  nta muntu uhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bazongera kwihanganira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidèle

Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge wabanjirijwe n’urugendo rwahereye ku biro by’Akarere rwerekeza ahari icyapa cyanditseho amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu ijambo rye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle yavuze ko  muri iyi minsi hirya no hino mu Gihugu, hatangiye kuboneka abaturage bapfobya bakanahakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Ndayisaba yibukije Abanyarwanda ko mu Rwanda habayeho Jenoside imwe yakorewe Abatutsi mu 1994, ko kuyihakana ari ukwigerezaho kubera ko yabaye ku manywa y’ihangu abantu n’isi muri rusange bareba.

Yagize ati: ”Ntabwo tuzakomeza kurebera abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, uzagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside uko azaba ameze kose azahanwa hakurikije amategeko.”

Yavuze ko intambwe imaze guterwa ishimishije, ariko asaba abaturage kutirara ngo bumve ko bageze iyo bajya ko bafatanya kurwanya iyo ngengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Ati: ”Iyo ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’uwayirokotse birushaho kuremera.”

Ndayaisaba avuga ko mu gihe nk’iki cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo gukebura buri wese ugifite iyo ngengabitekerezo no kumwereka umurongo mwiza akwiriye kunyuramo.

Yavuze ko icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside gikomeye, gifite n’ibihano bitoroshye.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge guteganyijwemo gahunda zitandukanye zirimo kubakira inzu bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye no gusanira inzu abarinzi b’igihango.

Kayitare yavuze ko hari n’inka bazaha abo barinzi b’igihango kubera  ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Yagize ati: ”Muri uku kwezi tuzatanga ibiganiro birebana na Ndi Umunyarwanda binagamije komora ibikomere basigiwe na Jenoside.”

Kuva gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 yatangira, mu Karere ka Muhanga hamaze kugaragara abantu 8 bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi harimo gutunganya no gushyingura imibiri isaga 1000 yakuwe i Kabgayi no mu tundi duce dutandukanye two mu Mujyi wa Muhanga.

Muri uku kwezi kandi hatanzwe inka 13 ku barokotse Jenoside batishoboye n’abarinzi b’igihango, hatahwe n’inzu 3 zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Shyogwe, Kabacuzi na Rongi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Muhanga byabanjirijwe n’urugendo
Umunyamabanga Nshibgwabikorwa wa Komiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidèle yafunguye icyapa cyanditsemo amahame 8 y’ubumwe n’ubwiyunge
Mu Murenge wa Shyogwe Umunyamabanga Nshibgwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidèle n’izindi nzego bahaye Inka 3 abarokotse n’abarinzi b’igihango
Inzu 1 muri 3 zubakiwe abarokotse batishoboye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

#Rwanda #Jenoside #CNLG #NURC