Gutungurana mu matora ya FERWAFA, Rurangirwa yayikuyemo Olivier atsinda nta nkomyi

Mugabo Olivier Nizeyimana ni we muyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yiyamamaje wenyine ndetse atsinda ku bwiganze busesuye.

Mugabo Olivier Nizeyimana Perezida mushya wa FERWAFA

Yari ahanganye na Louis Rurangirwa ariko uyu yaje gusanga hari ukwica nkana amategeko atangaza ko akuyemo kandidatire ye.

Rurangirwa yavavuga ko mu Itegeko Nshinga bibujijwe ko Umuyobozi uri mu nzego bwite za Leta, yiyamamaza kuyobora umuryango utari uwa Leta.

Yabiheraga ku kuba kuri Lisiti ya Nizeyimana Olivier hagaragaraho Mayor wa Gatsibo, Gasana Richard mu bazamufasha.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Camarade yasobanuye ko nta tegeko ryishwe cyangwa ngo ryirengagizwe.

Kuva kuri lisiti y’abiyamamariza kuyobora FERWAFA byahise biha amahirwe cyane Olivier Nizeyimana, ndetse abatoye 59, abagera kuri 52 ni we batoye, umwe aramwanga n’imfabusa 6.

Mugabo Olivier Nizeyimana abaye Perezida mushya wa FERWAFA nyuma y’imyaka 10 ayobora Mukura VS.

Yabwiye B&B FM-Umwezi ko natsinda azahita yegura ku mwanya wo kuyobora Mukura.

Olivier Mugabo ni we nyiri company itwara abantu ya Volcano Express akaba anahagarariye Hyundai Rwanda, akaba kandi n’umuyobozi wa Chambre de Commerce muri PSF/RWANDA.

- Advertisement -

Asimbuye Brig.Gen (Rtd.) Sekamana Jean Damascene weguye tariki 14 Mata 2021 avuga ko inshingano ze bwite zitamwemerera gukomeza kuyobora FERWAFA.

Rurangirwa yanze kwiyamamaza avuga ko hishwe amategeko

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Source: Jean Luc Imfurayiwacu

UMUSEKE.RW

#Rwanda #FERWAFA #FA #APRFC #MukuraVS #RayonSports