Umuturage wo mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Gikwa, Umudugudu wa Berwa Akarere ka Huye avuga ko yakubiswe n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Gitifu w’Akagari n’umuyobozi w’Umudugudu bamusatura umunwa.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, ubwo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye haberaga ubukangurambaga bwiswe “Igitondo cy’ubuzima” bugamije gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Gusa ku rundi ruhande abaturage bo bemeza ko ari umukwabu kuko hifashishijwe imbaraga z’umurengera mu kubahwitura.
Uyu muturage yabwiye TV1 ko asanzwe azi agaciro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza bityo batakabikoze bamuhutaza.
Ni umugabo ufite umugore n’abana batandatu, yavuze ko nubwo yahohotewe azita kudatanga mituelle de sante, hari iyo yari agifite itararenza igihe kandi ko yiteguye kwishyura indi.
Ati “Akababaro mfite sinashobora kukakubwira ngo ukumve, ariko nababaye cyane. Njye ubwange nzi akamaro ka Mituweli, nzi uburibwe bwo kutayigira kuko njya mbona umuntu utayifite ingorane ahura nazo.”
Yakomeje agira ati “Gukubitwa n’umuntu wakagombye kukurengera akakumugaza noneho aguhora ubusa. Kuko njye mfite iyo ndikwivurizaho uyu mwaka ntabwo irarangira ndacyayivurizaho. Ahubwo ntegereje ko haza inshya.”
Umuturage avuga ko adatanze umusanzu wo kwivuza n’umuryango we uko ungana ngo yaba yihima.
Ati “Urumva mfite umuryango mpagarariye w’abantu barindwi ntatanze mituelle ubwange naba nihima. Nanareka bakaburara ariko nkaba nyifite iwange.”
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vitari yavuze ko abakoze amakosa bazayabazwa ukwabo kuko batatumwe n’Umurenge.
Ati “Iri hohoterwa ry’uyu muturage ntabwo ari gahunda y’ubuyobozi, nta n’uwabituma uwo ari we wese. Uko umuturage yakwitwara kose nta mpamvu n’imwe yatuma ahohoterwa.”
Migabo yavuze ko uyu muturage yihanganishijwe ku bya mubayeho maze bamwizeza ubutabera abakoze amakosa bakazabiryozwa.
Ubusanzwe Mituweli ni uburyo magirirane abantu bishyira hamwe bagatanga imisanzu biteganyiriza hamwe n’imiryango yabo kugira ngo bashobore kwivuza ku gihe kandi birinde kurembera mu rugo.
Umusanzu wishyurwa buri mwaka kandi ugatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umuntu arimo. Umwaka wayo utangira italiki ya 1 Nyakanga ukarangira kuri 30 Kamena z’umwaka ukurikira, ukishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hatabayeho imbaraga z’umurengera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ivomo: TV1
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW