Huye: Umubyeyi watwaye umwana kuri moto mu buryo bugayitse arashakishwa

*Motari wari umuhetse yatawe muri yombi

Uyu mumotari witwa Vedaste Nzayisenga ukorera mu Karere ka Huye, yivugira ko uriya mubyeyi yamukuye muri Gare ya Huye ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, mu masaa kumi za nimugoroba, amujyanye mu Murenge wa Gishamvu.

Tariki 13 Kamena 2021 nibwo iyi foto yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

Ngo yamusabye guheka umwana neza, maze amushyira kuri moto hamwe n’ivarisi yari afite. Bageze ahitwa ku Mukoni bahagaritswe n’ababyeyi basabye nyina w’umwana guheka neza, ni uko bakomeza urugendo.

Yaje gutungurwa n’uko ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 yabonye ubutumwa bwa Polisi bumusaba kwishyura amande ya Frw 45, 000 y’ikosa ryo gutwara abantu barenze umwe kuri moto, kandi agatwaraho n’ibintu.

Ikinyabiziga cye cyarafashwe, na we ubwe arafungwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, avuga ko naramuka ahamwe n’icyaha akurikiranyweho ubu cy’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 118 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, azahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko na none kitarenze amezi atandatu, cyangwa amande y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 ariko na none atarenze miliyoni.

SP Théobald Kanamugire ati “N’uriya mubyeyi turi kumushakisha, kandi mu minsi mikeya turaba twamubonye. Na we kimwe n’umumotari akurikiranyweho kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake, kandi nahamwa n’icyaha na we azahanishwa biriya bihano byo mu ngingo ya 118.”

SP Kanamugire asaba n’abandi bamotari kwitwararika bakareka kurenga ku mategeko yo mu muhanda nkana, batwara abantu n’ibintu, cyangwa batwara ababyeyi bahetse abana.

Agira ati “Ubundi moto igendaho abantu babiri, ari na bo moto iba yarafatiye ubwishingizi. Iyo umumotari atwaye umubyeyi uhetse umwana baba babaye batatu.”

- Advertisement -

Ifoto iriho umugore ahetse umwana udapfutse umutwe, yateye benshi kwibaza impuhwe yamugiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: KigaliToday

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Huye #RNP #RIB