Ibirori ibyo ari byo byose bibera mu ngo birabujijwe…Gera mu Rugo saa 21h00

*Prof Shyaka Anastase, Dr Diane Gashumba bahawe imirimo mishya
*U Bufaransa bwashyizeho Ambasederi wabwo mu Rwanda ndetse aremerwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahinduye menshi mu mabwiriza ajyanye n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yari yemejwe mu nama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki 31 Gicurasi 2021.

Perezida Paul Kagame ni we wayoboye iyi Nama y’Abaminisitiri

Ingendo zari zisanzwe zemewe guhera saa kumi za mutondo  (04h00 a.m) kugera saa yine z’ijoro (22h00), ubu zemewe guhera saa kumi kugera saa tatu z’ijoro (21h00).

Mu nama y’Abaminisitiri iheruka Abakozi ba Leta bari basabwe gukorera ku kazi ni 50%, ubu bagabanyijwe ni 30%.

Kuri uyu wa 12 Kamena 2021 Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange zitagomba kurenza 50% mu gihe ubushize zari zemerewe gutwara 75%.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ishyingirwa rikorerwa mu butegetsi no mu nsengero ryemewe ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 30. Ibirori byo kwiyakira iyo bubereye muri hotel cyangwa mu busitani ntihagomba kurenga abantu 30% by’ubushobozi bwo kwakira bafite kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ubusabane n’ibindi birori byose bibera mu ngo z’abantu birabujijwe.

Inama y’Abaminisitiri yagize Prof Shyaka Anastase Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne/Poland, naho Dr Diane Gashumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Swede/Sweden.

Soma itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Covid19 #KagamePaul