Ikiguzi cy’amazi amashuri akoresha cyariyongereye, basabye Guverineri Habitegeko kubavuganira

Ku itariki 21 na 22 Kamena 2021 umufatanyabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, World Vision yerekanya ibikorwa by’iterambere byamaze kuzura bigamije gutuma imibereho myiza y’abaturage izamuka.

Ibigo by’anashuri bivuga ko amazi abanyeshuri bakoresha mu bikorwa by’isuku yiyongereye bagasaba ubufasha mu kuyishyura

Ibyo bikorwa birimo imiyoboro y’amazi yubatswe mu Mirenge itandukanye, no gufasha urubyiruko  n’abagore kwihangira imirimo ibavana mu bukene.

Abaturage n’ibigo by’amashuri bishimiye ibyo bikorwa ariko bagaragaza ko hari abatabasha kubona amafaranga 10 yo kuvoma ijereka imwe y’amazi, abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko kubera kwirinda Covid -19 bakoresha amazi menshi mu gihe amafaranga bagenerwa na Leta yo gukora imirimo itandukanye ari make bagasaba koroherezwa kwishyira ayo mazi.

Ntakirutimana Samuel uyobora Ishuri Ribanza rya Mwito mu Murenge wa Bushenge yagize ati “Mbere tutarabona amazi gukora isuku no guteka ntabwo byakundaga, twayabonye mu kwezi ka Kane 2021 turi mu gihe cyo kwirinda Covid-19.”

Avuga ko mbere PAKA KAM yari ishinzwe kwishyuza amazi mu kwezi, ishuri ryayishyuraga Frw 30, 000 ariko kubera igihe bamaze batishyuza ishuri rifite impungenge ko rizishyura Frw 100, 000.

Yagize ati “Turasaba Leta kudufasha kugira ngo ubushobozi bwo kwishyura amazi bwiyongere.”

Ntayomba Emmanuel Umuyobozi w’ishuri rya G.S Ngoboka riri mu Murenge wa Shangi, na we yavuze ko amazi atajya abura, ariko ko muri konteri (mubazi) harimo metero kibe nyishi kubera kwirinda Covid-19 abanyeshuri bakaraba buri mwanya.

Ati “Capitation (amafaranga Leta igenera umunyeshuri) duhabwa ifite imirongo igenderaho, turasaba Leta kutwongerera ubushobozi bwo kwishyura amazi.”

Mukankiko Bertha wo mu Kagari ka Shangi, mu Murenge wa Shangi ashinzwe kuvomesha amazi, avuga ko mu Midugudu ibiri ari abaturage 20 babasha kuvoma ayo mazi kubera ko hari bamwe babura ubushobozi.

- Advertisement -

Yagize  ati “Amazi ntabwo agenda, ku munsi mvomesha nk’amajerekani 20 hari abatabona icyo giceri cyo kuvoma bagakomeza kuvoma ibishanga, turifuza ko batworohereza abatishoboye bakajya bavoma.”

Kutabona ubushobozi bwo kwishyura amazi ku bigo by’amashuri n’abaturage batishoboye,  Guverineri  Habitegeko Francois yavuze ko bagiye koroherezwa kubona ubwishyu bw’amazi.

Yabwiye abaturage ko bagomba gucunga neza ibyo bikorwa remezo, asaba abayobozi n’Uturere kubikurikirana.

Ati “Iyo robine icitse igomba gusanwa, abaturage bakennye bahabwa amajerekani abiri y’amazi ku munsi, hari n’abatabuze amafaranga yo kwishyura kubera imyimvure bakeneye gufashwa mu myumvire, ibigo by’amashuri bigaragaza ko kwishyura amazi bidafite ubushobozi bikwiye kwicarana n’ubuyobozi bw’Akarere bagashaka igisubizo.”

Yashimiye umufatanyabikorwa, World vision uruhare igira mu iterambere ry’umuturage.

Abatabona igiceri cyo kuvoma Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yavuze ko bazajya bagenerwa amajerekani 2 ku munsi

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

#Rwanda #WorldVision #Nyamasheke