Impamvu zishobora gutera URUPFU mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina – INTERVIEW

webmaster webmaster

*Gufata imiti ibyibushya, ikuza igitsina
*Imibonano yo gushaka kwemeza uwo muri kumwe
*Indwara zidakira zigabanya imbaraga z’umubiri
*Ibindi….

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo humvikanye inkuru y’umusore wo  mu  Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Karenge wapfuye ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina n’umukobwa yari yihebeye.

Ni ibintu byateye urujijo benshi  bibaza uko umuntu ashobora gupfa ari muri icyo gikorwa.

Umuseke mugushaka kumenya ikintu gishobora gutera urupfu mu gihe ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, wabajije Dr Mulimbi  Ephrem, Umuganga w’indwara rusange   ku ivuriro rya Benefactor David Clinic,  riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera maze asobanura byinshi.

 

Umuseke: Ni ryari umuntu ashobora gupfira ari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina?

Dr Mulimbi  Ephrem:  Ni mu gihe umuntu asanzwe arwaye indwara  y’umutima cyangwa umuvuduko w’amaraso. Hakaba abasore bamwe na bamwe bashobora gukoresha imiti yongera imbaraga kugira ngo babashe kubikora.

Ibyo bintu byose biba bifite ingaruka ku buzima bishobora gutuma umutima agira ikibazo kubera ko amaraso menshi y’umubiri ajya mu  ruhande rw’igitsina mu gihe arimo akora imibonano mpuzabitsina.

 

- Advertisement -

Umuseke: Bifata igihe kingana gute ngo umuntu apfe ari mu gikorwa cy’imibonno mpuzabitsina?

Dr Mulimbi  Ephrem: Kenshi ni urupfu rutunguranye, ntiruteguza. Kubera ko ni imiti  imeze nka moteri y’umubiri kugira ngo isunike amaraso, imeze nka essence. Umutima urahagarara ndetse ugapfa burundu, iyo udafite ugufasha ngo arebe uko yagarura umutima bwangu, ahita apfa mu masegonda. Ushobora gusanga umuntu yapfira mu gikorwa uwo muri kumwe atekereza ko uri kuruhuka.

 

Umuseke: Ni bande bafite  ibyago byo kwitaba Imana muri icyo gihe?

Dr Mulimbi  Ephrem: Ni abantu bakuze bari hejuru y’imyaka 50 ni bo bantu ba mbere, usanga utunyangingo twabo turi gusaza, nta mbaraga agifite kenshi ni bo bakunze gukoresha iyo miti.

Abandi ni abakunze kuba bafite indwara za diyabete cyangwa indwara z’umutima n’izindi ndwara zishobora kugabanya imbaraga z’umubiri gahoro gahoro, bakaba babivanga nay a miti.

 

Umuseke: Ibiyobyabwenge byo ntibishobora gutera urupfu mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina?

Dr Mulimbi  Ephrem:  Yego birashoboka kuko byose ni ibiyobyabwenge. Ikintu cyose gishobora kunaniza umutima, kubera ko umutima ni ryo zingiro ry’ubuzima. Urubyiruko ndetse n’abandi bakoresha iyi miti n’ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka cyane mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

 

Umuseke: Ni nde ufite ibyago byinshi byo gupfa hagati y’umugabo n’umugore, umusore n’umukobwa?

Dr Mulimbi  Ephrem:  Bose barabifite ku rugero rumwe, ntabwo bishobora guterwa n’igitsina runaka, biterwa n’ikigero cy’imyaka, indwara z’akarande uba usanzwe ufite, ubwoko bw’ibiyobyabwenge cyangwa imiti ukoresha, nta gitsina runaka wavuga gifite ibyago kuko byose bikoresha imbaraga mu buryo bumwe.

 

Umuseke: Abantu baragirwa inama ki mu kwirinda urwo rupfu?

Dr Mulimbi  Ephrem: Icya mbere  inama abantu bakeneye nizo kwitwara neza. Kuko imfu nyinshi usanga ari abasore, ari ababyeyi bakunda gujya hanze y’ingo zabo cyangwa bashaka gukora imibonano mpuzabitsina nk’umwuga.

Buri gihe cyose bayikora bashaka kwemezanya, bagakoresha imiti maze na yo ikaba yabatera urupfu. Bagomba gutuza bakaguma mu rugo, abasore batarashaka bakaguma hamwe, bagategereza igihe cyabo ni cyo cya mbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW