Imyitozo y’imikino njyarugamba n’abakora Siporo nk’abatarabigize umwuga bakomorewe

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho yibanda ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Imyitozo y’imikino njyarugamba yakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho mu gusubukura imikino irimo n’iy’abatarabigize umwuga.

Aya mabwiriza arimo ko:

1. Ibikorwa bya Siporo bisanzwe byarakomorewe gusubukurwa, bizakomeza nk’uko byari byarateganyijwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirwakwizwa rya Covid-19.

2. Imyitozo ya Siporo Njyarugamba irimo: (Karate, Taekwondo, Boxing, Kung Fu na Fencing) mu matsinda ariko abayikora bategeranye, yemerewe gusubukurwa. Amarushanwa ntiyemewe.

3. Isomo Ngororamubiri na Siporo mu mashuri, riremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

4. Siporo yo mu matsinda mu mashuri yiga abanyeshuri baba mu kigo, iremewe hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

5. Imyitozo, imikino n’amatsinda y’abatarabigize umwuga, yemerewe gusubukurwa mu gihe ibereye mu kigo cya Siporo.

Ubuyobozi bw’ikigo bugomba kwandika imyirondoro y’abakigana ndetse n’uburyo bwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 nko gupima umuriro, gukaraba intoki, kugenzura ko abatari mu myitozo cyangwa abayisoje bambaye neza agapfukamunwa.

- Advertisement -

Abakina basabwa kuba bambaye neza agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo. Mu gihe cy’imyitozo idasaba ingufu nyinshi nabwo ni ngombwa kwambara neza agapfukamunwa.

Abakora imyitozo basabwa kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera Siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

Guhana intera ya metero ebyiri nabyo ni itegeko mu gihe abantu bagaragaza ibimenyetso birimo inkorora, umuriro, ibicurane no kwitsamura cyo kimwe no kuribwa Umutwe batemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima.

Ibigo bifite uko byakira imikino n’imyitozo by’amakipe atarabigize umwuga, bigomba kugaragaza no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no kugenura ko zubahirizwa n’ababigana bose.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31/05/2021, yashyizeho amabwiriza mashya arimo no gusubukura imikino ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.

Amabwiriza mashya avuga ko buri rwego rwujuje ibisabwa rwemerewe gukora imyitozo guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Kamena 2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW