Ingabo z’u Rwanda zashyikirije Uganda umusirikare wayo…Uyu yavuze uko yageze mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umusirikare wayo witwa Pte BALUKU Muhuba wafatiwe mu Rwanda tariki 12 Kamena 2021.

Uyu musirikare yavuze ko yafashwe neza mu Rwanda.

Umuhango wo gushyikiriza uyu musirikare Igihugu cya Uganda wabereye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021.

Pte Baluku Muhuba yemeye ko yakoze amakosa ubwo yari mukazi yari yoherejwemo aburanye na bagenzi be yisanga yarenze umupaka yageze mu Rwanda.

Uyu musirikare yafatanywe imbunda n’amasasu, indebakure, telefone ngendanwa n’ibyangombwa bya Gisirikare bimuranga.

Pte Baluku yavuze ko mu minsi amaze mu Rwanda yafashwe neza nta wamuhohoteye.

Cpt Peter Mugisha, uhagarariye Umukuru w’igihugu cya Uganda mu Karere ka Kisoro (Kisoro Residence District Comissioner) yasabye imbabazi Leta y’u Rwanda avuga ko ibyabaye umusirikare wayo akavogera ubutaka bw’u Rwanda, ari ikosa ariko yizeza abahagarariye Leta y’u Rwanda ko iryo kosa ribaye ubwa nyuma ritazongera kubaho ukundi.

Capt Peter Mugisha yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yafashe neza uwo musirikare, avuga ko imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi izakomeza.

Nyuma yo guhererekanya uwo musirikare impande zombi zashyize umukono ku nyandiko zemeza ko zahererekanyije uwo musirikare wijeje ubuyobozi bw’Ingabo ko icyaha yakoze kitazasubira ukundi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDF #KagamePaul #Museveni #UPDF