Inteko y’Umuco irakataje mu bikorwa biteza imbere inganda ndangamuco

Mu nama yahuje Intebe y’Inteko y’Inteko y’Umuco Amb. Masozera Robert n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Inteko y’Umuco basuzumye bimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere inganda ndangamuco, biyemeza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa bazakomeza gushyigikira ibikorwa bizamura inganda ndangamuco mu Rwanda.

Amb.Robert Masozera Intebe y’Inteko akaba ari we Muyobozi w’Inteko y’Umuco

Iyi nama yarimo abakozi b’Inteko y’Umuco, abakozi b’ibigo bya Leta n’abikorera bifite aho bihurira n’inganda ndangamuco,  Inama y’Igihugu y’abahanzi (RAC), n’abahagarariye ingaga ziri mu ruganda ndangamuco n’abahagarariye sosiyete ya MNI iteza imbere abahanzi binyuze mu gutora ibihangano byabo kuri sms cyangwa mu rindi koranabuhanga mu rwego rwo kubashyigikira.

Abari muri iyi nama barebye ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2020-2021 ndetse banareba ibiteganya gukorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.

Ibikorwa bitandukanye byakozwe n’Inteko y’Umuco mu mwaka ushize ifatanyije n’ingaga zitandukanye ziri mu ruganda ndangamuco, birimo: Gutera inkunga ibikorwa by’ubuhanzi mu Rwanda, aho abahanzi bahawe amafaranga ndetse bahabwa ubufasha tekinike, gufasha abahinzi kwizihiza Ibirori by’Umuganura, kubafasha kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururirmi Kavukire, no kwizihiza Umunsi w’Abasizi n’Umunsi w’Ikinamico.

Inteko y’Umuco yanagize uruhare mu gutegura igitaramo iwacu muzika cyabaye mu Ukuboza 2020, abahanzi bafashijwe muri icyo gikorwa ni abafite amazina azwi n’abakizamuka.

Hateguwe amarushanwa y’abahanzi bahanga ku muco n’Ikinyarwanda n’Abasizi nyarwanda, ndetse Inteko y’Umuco yateye inkunga abahanzi mu gushyiraho inzego zibahagarariye no kubaka ubushobozi bwazo, yateye inkunga abahanzi bakizamuka binyuze muri Art Rwanda ikiciro cya kabiri.

Mu mwaka ushize kandi, Inteko y’Umuco binyuze muri Urusaro Women Film Festival icyiciro cya 4, yabashije guha amahugurwa abafotora n’abakora sinema hagamijwe kubahuriza muri Koperative.

Yatanze igihembo cy’abahiga abandi mu ikinamico, urwenya n’ubusizi, ndetse yabashije kubaka ubushobozi bw’Urugaga rw’Abanyabugeni n’Abanyabukorikori kuri rwo n’abarugize.

Inteko y’Umuco yagize uruhare mu itegurwa ry’Irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ndetse no mu Imurikabikorwa ry’Ubuhanzi.

- Advertisement -

Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe ku bikorwa byazibandwaho mu mwaka 2021-2022, harimo kongera ibikoresho by’ubuhanzi mu bigo by’urubyiruko, n’ibigo by’umuco n’ubuhanzi, gukora ubukangurambaga burambuye mu bahanzi no mu banyarwanda muri rusange bamenyeshwa uburenganzira bwihariye bw’umuhanzi n’ibihangano bye (Intellectual Property Law).

Murayire Protais, Umuyobozi w’Amatorero y’Imbyino za Kinyarwanda, avuga ko hari ibikorwa byari byateguwe ariko ntibyaba kubera ibihe bidasanzwe bya COVID-19, muri byo harimo umuhuro w’abataramyi, Iserukiramuco y’amatorero y’imbyino gakondo yose yo mu Rwanda, cyakora ngo babashije Gutoza abana kubyina imbyino gakondo, byabaye muri Mutarama 2021.

Mu rugaga rwa Muzika, naho bari bateguye gushakisha impano nshya ariko ntibyakozwe kimwe n’igikorwa cyari kiswe Rwanda Music Annual Festival na cyo nticyabaye.

Tuyisenge Intore ukuriye Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yasabye Inteko y’Umuco gushyira imbaraga mu guhuza abategura ibitaramo n’Inama Nkuru y’Abahanzi mu rwego rwo guhuza izo mbaraga, kuko ngo hari abafatanyabikorwa bategura ibikorwa biteza imbere inganda ndangamuco bagakwiriye guhuriza hamwe mu rwego rwo kunoza ibikorwa.

Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yashimye ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2020-2021 avuga ko bashyira imbaraga mu gukomeza ibitarakozwe no guhanga ibishya bigamije guteza imbere inganda ndangamuco mu rwego rwo guhanga imirimo mishya.

Amb. Masozera yavuze ko bimwe muri biriya bikorwa bitabaye bigeye kwigwaho asezeranya ko hagiye gushyirwaho ikigega kigamije kuzahura abahanzi bagizweho ingaruka na COVID-19, gusa yijeje ko uko ingengo y’imari izaboneka ibikorwa byateguwe na byo bizagenda bikorwa mu rwego rwo guteza imbere uru ruganda.

Inganda Ndangamuco ni hamwe mu hantu Leta ibona ko hatanga umusaruro mu guhanga imirimo mishya kandi myinshi, bityo Inteko y’Umuco ivuga ko izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bayo mu kuzamura izi nganda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #RCHA #MINISPORT #RwandaMusium