Inyandiko ni ikigega n’umurage, ibyo wamenya ku Ishyinguranyandiko y’Igihugu

Inteko y’Umuco yavuze ko  ibigo bifite uruhare rukomeye mu kubungabunga inyandiko zibitse amateka afitiye Igihugu akamaro kuko bifasha abantu kumenya amateka yaranze igihugu uko imyaka isimburana.

Ibigo byasabwe kubungabunga inyandiko hagamijwe gusigasira amateka azagirira akamaro ku bazavuka hanyuma

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko.

Ni umunsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Inyandiko, ikigega cy’amateka n’umurage by’Abanyarwanda’.

Ni umunsi washyizweho n’Inama Mpuzamahanga w’Ishyinguranyandiko mu mwaka wa 2007 hagamijwe kubungabunga, kumenyekanisha akamaro k’inyandiko ndetse no guhesha agaciro abanyamwuga bashinzwe gucunga izo nyandiko.

Zimwe mu nyandiko ibigo byasabwe gucunga zirimo izikorwa mu kazi ka buri munsi, hatangwa za raporo mu bigo, inyandiko z’ihererekanyabubasha, iz’imiyoborere, ndetse n’izindi zikorwa mu kazi ka buri munsi k’ibigo bya Leta n’ibyigenga.

Mu bipimo mpuzamapamanga byerekana uburebure n’ingano z’inyandiko u Rwanda rufite, [Mètre linéaire], byerekana ko mu Ishyinguranyandiko y’Igihugu hari izisaga 480.

Uwineza Marie Claude, Umukozi ushinzwe igenzura no kumenyekanisha inyandiko yabwiye Umuseke ko  ibigo byagakwiye kwiyungura ubumenyi mu gufata neza inyandiko hagamijwe gusigasira amateka.

Aha uyu muyobozi yakebuye ibigo bitandukanye bigira uburangare mu kubungabunga inyandiko kugeza ubwo zijya  hanze abaturage bagasigara bazipfunyikamo ibiribwa bitandukanye birimo, umunyu, amandazi n’ibindi.

Ati “Abafite inshingano zo kubungabunga inyandiko mu bigo bitandukanye turabakangurira kuziha agaciro, bakiyungura ubumenyi butuma inyandiko babitse zufatwa neza.”

- Advertisement -

Uwineza yasabye Abanyarwanda kandi kugana ishyinguranyandiko y’Igihugu mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n’inyandiko z’amateka zikubiyemo ndetse n’izindi zose zihugura abantu.

Uwineza yavuze ko  90% mu nyandiko ziri mu Ishinguranyandiko y’Igihugu zibitswe mu buryo bw’Ikoranabuhanga hirindwa ko zazimira.

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga inyandiko zibitse mu Ishyinguranyandiko y’Igihugu, hubatswe kandi  inyubako nshya izifashishwa n’ibigo bya Leta n’ibyigenga  mu kuzibika mu buryo burambye.

Usibye kuba uyu munsi wizihijwe, hanategurwa  ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye hagamijwe kumenyekanisha inyandiko no guhesha agaciro abanyamwuga bazikoramo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#IntekoUmuco #MINSIPORO#Rwanda #RCHARwanda