Iran yiteguye kuyoborwa na Perezida mushya witwa Ebrahim Raisi

Ebrahim Raisi w’imyaka 60, ni we usa n’uwamaze gusimbura Hassan Rouhani, azarahira muri Kanama 2021, abari bahanganye na we mu matora bamaze kumwereka ko bemeye gutsindwa.

Ebrahim Raisi azaba ari Perezida wa 8 wa Iran ahabwa amahirwe yo kuzaba Ayatollah

Perezida mushya wa Iran afite akazi katoroshye ko gusobanurira amahanga no kuyemeza gahunda yayo yo kugira intwaro kirimbuzi, kuganira na America no gushaka abamushyigikira America ikavanaho ibihano by’ubukungu bimaze igihe, ndetse afite akazi ko kuzahura ubukungu bwahungabanye.

Benshi batangiye gukeza Perezida mushya, Ebrahim Raisi watangajwe kuri uyu wa Gatandatu nk’umukandida watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse mu bemeye ko yatsinze harimo abari bahanganye na we.

Abakandida batatu bari bahanganye na we bose bemeye ko ari we watsinze amatora.

Perezida Hassan Rouhani wagenderaga ku matwara yo kwiyoroshya, yagize ati “Ndashimira abaturage ku mahitamo yabo. Ndandika ibaruwa yo gushimira mu buryo bwemewe nyuma ariko uagize amajwi menshi mu matora turamuzi, kandi ni we watowe n’abaturage uyu munsi.”

Undi wakeje Perezida mushya, ni umukandida witwa Abdolnasser Hemmati uyu yabaye Guverineri wa Banki Nkuru ya Iran, akaba yaharaniraga impinduka nk’umuntu ugendera mu murongo wo hagati.

Abakandida Mohsen Rezai na Amirhossein Qazizadeh Hashemi bombi bahuje amatwara na Raisi watowe, na bo bemeye ko batsinzwe amatora.

Raisi, w’imyaka 60 azaba ari Perezida wa 8 wa Iran, yambara agatambaro kirabura mu mutwe nk’ikimenyetso cy’umuntu ukomoka mu muryango w’Intumwa y’Imana washinze idini ya Islam, ari we Mohammed, ni inshuti magara y’umukambwe Ayatollah Ali Khamenei, w’imyaka 81 akaba ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Repubulika ya Islam ya Iran.

Amatora ya Perezida yabaye ku wa Gatanu igihe cyo gufunga ibyumba by’itora cyongeweho andi masaha abiri nyuma ya saa sita z’ijoro kubera ko abayitabiriye batabaye benshi ku ijanisha rya 50 ku ijana by’abagombaga gutora.

- Advertisement -

Amajwi yabazwe nijoro ariko Ubuyobozi ntiburatangaza uko abakandida barushanwa mu majwi.

Benshi banze kwitabira aya matora nyuma y’uko abakandida 600 bashakaga kwiyamamaza barimo n’abagore 40 bagiye bakurwa ku rutonde ndetse barimo Mahmoud Ahmadinejad wabaye Perezida wa Iran na Perezida w’Inteko ishinga Amategeko hagasigaramo abakandida 7 gusa.

Mbere gato y’uko amatora atangira abakandida batatu bakuyemo kandidatire zabo bavuga ko bashyigikiye Ebrahim Raisi waje gutsinda amatora.

Mahmoud Ahmadinejad amaze kwangirwa kwiyamamaza yasohoye video avuga ko atazatora, ko nta ruhare azagira mu ‘cyaha’.

Hassan Rouhani, w’imyaka 72 agomba gusiga intebe ya Perezida muri Kanama 2021 kuko asoje Amanda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Ebrahim Raisi afite ibimutegereje mu buyobozi bwe birimo gukura Iran ku bihano yafatiwe na US

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Iran #US #Israel