Kigali: Ibyo muri KIM University biracyari agatereranzamba, abahasoje amasomo bimwe Diplôme

Abanyeshuri bize muri KIM University bavuze ko bagiye kumara imyaka ibiri bategereje ko bahabwa impamyabumenyi zabo (Diplôme) none ngo amaso yaheze mu kirere.

Abanyeshuri bavuga ko bahomba byinshi kubera ubuyobozi

Aba banyeshuri bavuga ko bakimara gusoza amasomo mu mwaka wa 2019 basabye ubuyobozi ko bwabaha Diplôme zabo ariko bukomeza kubarerega nyuma y’aho yari imaze gufunga imiryango.

Mu mwaka wa 2020 nibwo iyi Kaminuza  yafashe umwanzuro wo guhagarika gutanga amasomo  nyuma y’ibibazo by’ubukungu yahuye na byo byatewe n’ukugabanuka k’umubare w’abanyeshuri baburaga amafaranga y’ishuri bigatuma bahagarika amasomo, ibintu byatangiye mu 2016.

Muri uko guhagarika amasomo kwa bamwe mu banyeshuri bya hato na hato  byatumaga hari n’abayaharika batishyuye ibirarane babaga barimo ibintu byayisunikiye gufunga imiryango burundu.

Bamwe mu banyeshuri babwiye Umuseke ko bakomeje kubwira iyi Kaminuza ngo ibahe impamyabumenyi zabo ariko ubuyobozi ntibugire icyo bubatangariza.

Gusa hari abanyeshuri baje kumva ko hari bamwe mu banyeshuri baje kugura amanota ubwo Kaminuza yagiraga ibibazo by’amikoro kandi hari amasomo bari batarasoza,  bayagura  n’abarimu ndetse ko ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo ruri kubikurikirana.

Umwe mu banyeshuri utifuje ko umwirondoro we utangazwa yagize ati “Twize kuva mu mwaka wa 2016, twiga amasomo yose baduha indangamanota (Transcript) turasoza. Hanyuma y’aho dutegereza graduation ariko baza kuyifunga. Ariko twe twari twarakemuye byose. Kuva icyo gihe kugeza ubu twarahebye kandi twaranishyuye amafaranga y’ikanzu ya graduation angana 60, 000Frw.”

Undi na we wasoje amasomo muri iyo Kaminuza yavuze ko bari babwiwe ko bitarenze mu kwezi kwa Werurwe  2021 bari kuba bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo cyane ko  Inama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza HEC yari yaramaze guha ibaruwa KIM iyemerera gutanga impanyabumenyi ku banyeshuri.

Ati “Mu Kwezi kwa Werurwe igitangaje nibwo Ikigo cyari cyaramaze guhagarara, noneho turabaza ngo ko twasoje amasomo twe bimeze gute? Baratubwira ngo nta Kibazo gihari,  ikibazo ntabwo gifitwe n’abanyeshuri, ahubwo ni ikigo.”

- Advertisement -

Hari andi makuru Umuseke wamenye ko hari umwarimu wafatiriye amanota y’abandi banyeshuri kuko ikigo cyari kitaramwishyura amafaranga kimubereyemo na byo bikaza gutuma abanyeshuri batabona impamyabumenyi zabo.

Umuyobozi Mukuru wa  KIM University, Kayisengerwa Rachel yabwiye Umuseke ko ikibazo ari abanyeshuri basimbutse inzego, ntibabasha kumenyesha ikigo ko bahuye n’ikibazo kuko bihutiye kumenyesha HEC.

Yavuze ko bari kubanza bakicara bakandikira ikigo, bakakimenyesha ko bafite ikibazo aho guhita bihutira kumenyesha HEC.

Avuga ku kijyanye n’abanyeshuri baguze amanota, Kayisengerwa yavuze ko kuri ubu ikibazo cyabo kiri mu  Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB ko nirumara  gukurikirana abagaragaweho icyaha, bazakurikiranwa, hanyuma hagakorwa urutonde rw’abanyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi zabo.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, HEC yandikiye KIM universiyi kuwa 12 Werurwe 2021, iyiha uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bagera 569 bo mu mashami atandukanye.

Umuyobozi Mukuru  w’Inama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Mukankomeje Rose yabwiye Umuseke ko bari baratanze uburenganzira ko ahubwo ikibazo ari ishuri ridatanga igisubizo ku banyeshuri.

Ati “KIM niyo yafashe icyemezo cyo gufunga ishuri kubera ibibazo yari ifite. Imaze kubitumenyesha, ‘twashakiye hamwe uko dufasha abanyeshuri ngo babone aho bajya gukomereza abari barangije amasomo yabo Ishuri ryaduhaye ibyangombwa turabisuzuma, turangije tubiha ishuri nk’uko bisanzwe bigenda.”

Yakomeje agira ati “Kuba batarabaha umunsi wo guhabwa impamyabumenyi zabo mwabibaza Ubuyobozi bw’Ishuri kuko ari bo batanga gahunda. Ntabwo ibyo kuzitanga biri mu nshingano za HEC.”

Kugeza ubu abanyeshuri bavuga ko batazi icyerekezo cya za Diplome zabo kuko hari amahirwe babura nko mu gihe bashaka akazi.

Umuseke tumaze iminsi tugerageza kubaza mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo tumunye niba koko barakiriye ikirego cy’abarimu bavugwaho gutanga amanota mu buryo bw’uburiganya ariko bari bataradusubiza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #KIM #MINEDUC #HEC