Kigali: Umukozi akekwaho gusiga umwana w’amezi 8 mu ibase irimo amazi, akiba aho yakoraga akagenda

Mu masaha y’igicamunsi ku wa Kane tariki 17 Kamena nibwo umuryango wa Karegesa waguye mu kantu nyuma yo gusanga umwana w’amezi umunani amaze umwanya munini mu mazi uwari ushinzwe kumurera nta we uhari.

Ingabire Sylivanie yari amaze ibyumweru bibiri muri ruriya rugo

Karegesa n’umugore we bari biriwe mu mirimo itandukanye basigiye umwana umukozi wabo witwa Ingabire Sylivanie.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Rugando, Akagari ka Musave, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, wabwiye Umuseke ko batashye basanga umwana wabo amaze umwanya munini yicaye mu ibase irimo amazi, umukozi we yagiye kare kandi yabibye.

Bavuga ko mu byo yabatwaye harimo imashini, Laptop Acer, imyenda y’umugabo n’inkweto ze ndetse n’imyambaro y’umugore.

Uyu mukozi ni umukobwa usa n’ubyibushye, akomoka mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, akaba yari amaze ibyumweru bibiri muri ruriya rugo.

Irengero rye ntiriramenyekana, bagasaba ko uwamubona akemenya isura ye yabimenyesha ubuyobozi cyangwa inzego zishyinzwe umutekano.

Ashobora no kubahamagara kuri telefoni njyendanwa 0781 966 113 cyangwa kuri 0783 966 620.

Uyu muryango uvuga ko ugeza ikirego kuri RIB kijyanye n’ubwo bujura.

Abo yakoreraga bavuga ko nomero ye ya telefoni yatari ku murongo

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Gasabo #RIB