Menya ibintu by’ingenzi bishobora gutera ihindagurika ry’ukwezi k’umugore

Ubusanzwe hari ibyiciro bibiri mu bijyanye n’ukwezi kw’abagore. Hari abagira itariki bagiraho mu mihango idahinduka, ariko kandi hari n’abandi bagira itariki zihindagurika ibyo bita mu ndimi z’amahanga (irregulier et regulier).

Ku bafite ukwezi kudahindagurika hari ibintu bitandukanye bishobora guhindura ukwezi kwe cyangwa bikagenda bihindura n’imiterere yabo.

 

Dore ibishobora gutera ihindagurika ry’ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa:

Kubyibuha cyane nyuma umuntu akananuka cyane

Iyo umugore abyibushye cyane umubiri we utangira gukora imisemburo myinshi, ariko iyo ananutse umubiri we utangira noneho kugabanya imisemburo wakoraga bikaba byatuma hashobora kubaho ihindagurika ry’ukwezi kwe biturutse kuri iryo hindagurika ry’imisemburo.

Kunywa ibinini byifashishwa mu kuboneza urubyaro

Kunywa ibi binini, na byo bishobora gutuma habaho imihindagurikire y’ukwezi k’umugore kuko ushobora kubura imihango cyangwa igatinda bitewe n’uko habamo imisemburo ibuza ko umugore yajya mu burumbuke ngo igi risohoke.

Burya iyo unywa ibinini byo kuboneza urubyaro ukabireka, rimwe na rimwe byangiza ukwezi kwawe kw’imihango.

- Advertisement -

Gukora imyitozo ngororamubiri ikabije

Muri rusange siporo ni nziza, ariko gukora imyitozo iruhije cyane na byo bishobora guhindura ukwezi k’umugore ntabe yabonera imihango igihe, kubera ko umubiri ugira ikigero cy’ingufu ukenera kugira ngo ube wajya mu burumbuke.

Iyo ikigero cy’imbaraga cyagiye hasi bitewe n’uko ukora imyitozo ikazikumaramo, umubiri ushobora kurekeraho kujya mu burumbuke kugira ngo na wo ugumane imbaraga ukenera.

Kugira ingendo za buri gihe, kurwaragurika, konsa, kunywa imiti ya kanseri, kutarira ku gihe n’ibindi na byo biri mu bishobora gutuma ukwezi k’umugore guhindagurika.

Hari indwara yitwa ‘Polycystic ovary syndrome’ abagore benshi bakunda kurwara bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo, ikaba na yo ishobora guterwa no kubura imihango.

Ni byiza kwihutira kugana Muganga akakubwira uko wakwivuza uramutse ubonye ibimenyetso nko guhindagurika kw’imihango, kurwara ibiheri, kunanuka bikabije udasobanukiwe ikibitera, kuzana ubwoya bwinshi ku mubiri no mu maso ndetse no kwiyongera ibiro bikabije.

Ibi by’umwihariko abagore bashaka gusama ni ngombwa ko babyitaho.

Muri make kubura imihango cyangwa gutinda kwayo bikaba biterwa n’uko imisemburo yiyongereye cyangwa yagabanuka, inama ni ukugana amavuriro kuko henshi haba hari ibinini bituma imisemburo y’umuntu ijya mu kigero kiringaniye mu mubiri.

IVOMO: Healthline.com

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW