Mme J.Kagame yashimiye Perezida Kagame uburyo aha agaciro umuryango

Mme Jeannette Kagame yunze mu ry’umukobwa we Ange Ingabire Kagame yifuriza umunsi mwiza w’ “Abapapa” (ababyeyi b’abagabo), akaba yakoresheje amafoto agaragaza uburyo Umukuru w’Igihugu yita muryango we.

Ifoto iriho Perezida Paul Kagame n’umuryango wa Bertrand na Ange Kagame ni yo Mme Jeannette Kagame yashyize hanze arenzaho amagambo avuga uko Perezida yita ku muryango we

Jeannette Kagame yashyize ifoto kuri Twitter igaragaza Perezida Kagame Paul ari kumwe n’umuryango wa Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame bateruye umwana wabo.

Kuri iyo foto yanditseho amagambo ati “Nishimiye cyane uruhare ntangarugero rw’umubyeyi w’umugabo. Kwita ku bana kuva cyera no gusangira urugendo rwo kuzukuruza nawe Paul Kagame, ni umugisha, nta magambo ahagije yabisobanura byuzuye.”

 

Umuzukuru w’umuryango wa Perezida Kagame yishimiwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame, abantu 5 600 bagaragaje ko babwishimiye, bwasangijwe n’abarenga 560.

Ubutumwa bwa Ange Kagame bwo buriho ifoto ya Perezida Paul Kagame yicaye kuri tapi akina n’umwuzukuru abantu 13 000 bagaragaje ko babwishimiye, abasaga 1000 bagiye babuhererekanya.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ange-kagame-yashyize-hanze-ifoto-perezida-akina-numwuzukuru-we.html

Bamwe mu bakoresha Twitter bishimiye amafoto y’umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame ndetse n’ubutumwa bwa Mme Jeannette Kagame, barimo abakomeye.

- Advertisement -

Ministiri w’Ubutegitsi bw’Igihugu Gatabazi JMV  ati : “Ni umugisha kugira umuryango mwiza w’icyitegererezo Imana ibahe umugisha.”

Dr Magnifique IRAKOZE yagize ati : “Ange yabaye Mwiza cyane !!! »

Uwiyita Niyo Jimmy atebya yagize ati : “Harabura umukazana!”

Karangwa Timothee  ati : “Mbega byiza! May God bless this family.”

Ingabire Falida : “Umuryango mwiza w’igikundiro.”

Oliv Ayi : “Mbega ifoto nziza!!!”

NSHONGORE Akili INDATIRWABAHIZI Jr yagize ati “Iyi shusho ibitse amasomo menshi: Guca bugufi, urukundo rusaaze ubumuntu, kwita ku muryango n’igihugu utitaye ku cyubahiro Isi n’igihugu bikukomba, umubyeyi nyamubyeyi, Inkotanyi nzima, etc. I salute, Your Excellency.”

Uwiyise Zaniheza ati “Uri Impano imana yaduhaye.”

Kievi ati : “Umubyeyi nyamubyeyi nterwa ishema no kuba nyoborwa nawe kuko urintangarujyero Mubyeyi.”

Alphonse NGIRUWONSA  ati “Umubyeyi dukunda, aba atweretse urugero rwiza. Ngiye kujya mbonera abana banjye umwanya uhagije dukine twidagadure!”

Rwamucyo NSENGIMANA Jean de Dieu  ati : “Umubyeyi w’u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n’umwuzukuru ni wowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye. Umunsi mwiza mubyeyi w’uru Rwanda!”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW