Mu gushyingura Me Bukuru Ntwali nta Munyamakuru wemerewe gufata amajwi n’amashusho

webmaster webmaster

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kamena 2021 nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wakurikiranwe n’abantu batandukanye bo mu ryango we baturutse hirya no hino ku isi.

Me Bukuru Ntwali abo mu muryango w’Abanyamulenge bavuze ko ikivi cy’ubutwari yatangiye bazagisoza

Uyu Munyamategeko wakundaga kugaragaza ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DR.Congo, yapfuye ku wa 2 Kamena 2021, “Iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ryagaragaje ko yiyahuye.”

Nyuma y’uko bamwe mu bari Nyabugogo bemeje ko babonye umugabo wahanutse mu itaji ya 4 y’Isoko ry’Inkundamahoro riri Nyabugogo, hari andi majwi yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Me Bukuru atiyahuye cyakora RIB ikuraho urujijo ivuga ko basanze yariyahuye hagendewe ku bimenyetso bihari kandi bifatika.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 nibwo umuryango we wamushyinguye, nta Munyamakuru wari wemerewe gufata amajwi cyangwa amashusho.

Ryari ihurizo rikomeye ku Munyamakuru wa UMUSEKE wari i Rusororo, abasore n’abagabo b’ibigango bamugenderaga hafi, ubwo yahageraga bamuhaye gasopo ko naramuka afunguye camera cyangwa ibyuma bifata amajwi ari bwirengere ingaruka.

Umunyamakuru aho yateraga ikirenge muri metero nke habaga hari abamucungira hafi.

Abo mu muryango wa Me Bukuru Ntwali babwiye Umunyamakuru wa UMUSEKE ko impamvu atemerewe gufata amashusho cyangwa amafoto ndetse n’amajwi ari mu rwego rwo gukingira uburenganzira bw’abaje gutabara.

Amabwiriza mashya avuga ko gushyingura bitarenza umubare w’abantu mirongo itatu, ku ishyingurwa rya Me Bukuru Ntwali siko byari bimeze kuko abantu bari bakubise buzuye bavuye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

 

- Advertisement -

Bavuze ko babuze intwari yavugaga ibibazo by’Abanyamulenge

“Bavuze ko babuze Intwali yaharaniraga amahoro, urukundo n’iterambere ry’ubwoko bwabo, umusesenguzi wa politiki y’Ibiyaga bigali.”

Uwaje ahagarariye Diaspora y’Abanyamulenge yashimye ubutwari bwa Me Bukuru Ntwali avuga ko ari umugabo nyamugabo uzahora yibukwa ibihe byose.

Yavuze amateka ya Me Ntwali avuga ko ari umugabo utikundaga, wakundaga abantu akaba asize umurage utazasibangana.

Abo muri DIASPORA bari bakorewe urubuga bakurikiraho Live umuhango wo gushyingura.

Abo mu muryango wa Me Ntwali bavuze ubuzima babanyemo kuva mu buto bwe muri RD Congo yahoze yitwa Zaire, bagaruka ku muhate we mu kuvugira ubwoko ndetse no gukunda Imana.

Bamwifurije kuruhuka amahoro bamusezeranya ko inzira yo gushyira hanze ukuri ibibazo bibera muri Kivu y’Amajyepfo no mu Biyaga Bigali bitarangiye ko icyo kivi bazacyusa.

Hari umukecuru wa hafi mu muryango wakuranye na Me Bukuru Ntwali mu ijwi ririmo ikiniga yagize ati “Igendere Imana yagukunze cyane gusa ugiye ari bwo wari ukenewe kurusha ibindi bihe, turagukunda ntituzakwibagirwa.”

Abafashe ijambo bose bagarutse ku bigwi n’ubuzima bwa Me Ntwali Bukuru, bahuriza ku kuba ari umugabo mwiza wubahaga Imana agakunda n’umuryango, ndetse akaba ngo yagiraga amatsiko yo kumenya ibintu no kubibwira abandi abasobanurira.

Ku kigandaro nta muntu wo mu muryango wa Me Bukuru Ntwali wigeze uvuga ibijyanye n’uko urupfu rwagenze.

Dickson Shoneri Muganwa, Umukuru w’Umuryango yari yabwiye UMUSEKE ari bugirane ikiganiro natwe nyuma y’imihango yo gushyingura ariko ntibyaje gukunda.

Abo mu muryango we bavuze ko amazina ye yose yari Bukuru Ntwali wa Ntaganzwa, yavutse mu tariki 01 Mutarama 1964, akaba yarabyaye abana 8.

Bijeje aba bana n’umuryango we kuzababa hafi aho Bukuru atakiri.

Mu butumwa Intumwa Gitwaza yavuze akomeza umuryango wa Bukuru mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube, yavuze ko umubiri ari ubusa ku bantu bose baba abakomeye n’aboroheje ngo ‘umubiri wabo uzabora’.

Akavuga ko Bibiliya ivuga ko hari ubwo umubiri uzambikwa kutabora, igihe urupfu ruzaba rutagifite imbaraga kuri wo.

 

Gahunda yo gushyingura Me Bukuru Ntwali uko yari iteye.

Saa 7hOO a.m habayeho  gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.

Saa 8hOO a.m Haba umuhango wo gusezera Me Bukuru Ntwari iwe mu rugo Kimisagara, ku Ntaraga.

Saa 12h00 p.m Haba umuhango wo gushyingura ku irimbi rya Rusororo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/me-bukuru-ntwali-azashyingurwa-ku-wa-kane-umuryango-we-uti-impamvu-zurupfu-rwe-ntabwo-tuzireba-cyane.html

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW