Netanyahu yatakaje ubutegetsi yasimbuwe na Naftali Bennett

Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 ku butegetsi muri Israel yamaze kubutakaza, Inteko Ishinga Amategeko yemeje Minisitiri w’Intebe mushya uzayobora guverinoma rukomatanya ihuriweho n’impande zitandukanye.

Naftali Bennett ni we Minisitiri w’Intebe wa Israel asimbuye Benjamin Netanyahu

Naftali Bennett uharanira ko Israel iba igihugu gikomeye yarahiriye kuyobora Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe, iyi Guverinoma yitezweho kuzana impinduka.

Arayobora Guverinoma irimo amashyaka menshi ikaba yemejwe ku majwi 60 yatsinze 59 batayishyigikiye.

Bennett bitegeanyijwe ko azaba Minisitiri w’Intebe kugera muri Nzeri 2023 nk’uko byashyizwe mu masezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Azahita aha ubutegetsi Yair Lapid, Umuyobozi w’ishyaka rya Yesh Atid, na we uzategeka indi myaka ibiri.

Netanyahu wari umaze igihe kirekire ku butegetsi yakomeje kuba Umuyobozi w’ishyaka Likud ndetse akaba ari umwe mu batavuga rumwe na Leta yagiyeho.

Mu mpaka zabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, Knesset, Netanyahu yavuze ko n’ubundi azasubira ku butegetsi.

Nyuma y’amatora, Netanyahu yagiye asuhuza Naftali Bennett.

Ku ruhande rwa Palestine ntabwo bashyigikiye Guverinoma nshya.

- Advertisement -

Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas yagize ati “Ibi ni ibireba abo muri Israel ubwabo. Uruhande rwacu rurasobanutse, icyo dushaka ni Leta ya Palestine ifite umurwa mukuru ku mbibi umujyi wa Yelizalemu wahoranye mbere ya 1967.”

Umuvugizi w’umutwe wa Hamas ugenzura Gaza yavuze ko “Israel ari ubutaka bwafashwe ku ngufu, ari urwego rushingiye ku bukoloni tuzahangana na rwo dukoresheje imbaraga kugera tubonye uburenganzira bwacu.”

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za America umwe mu nshuti za Israel yashimiye Naftali Bennett, avuga ko ategereje gukorana na we.

Dr. Ron Adam akaba ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yagaragaje ko yishimiye ubuyobozi bushya.

Yanditse kuri Twitter ko yifuriza amahirwe Minisitiri w’Intebe mushya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Israel #US