Noneho Umupolisi arahagarika motari atagamije kumwandikira ahubwo amubwira kwirinda COVID-19

Polisi y’Igihugu ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije   ubukangurambaga ku bakoresha umuhanda bose, aba barimo abajyenza amaguru, abakoresha ibinyabiziga n’abatwara ibinyamitende.

Abamotari basabwe kubanza kugenzura ko umugenzi yujuje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, butangizwa mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa kigali bukazamara Icyumweru.

Ubu bukangurambaga bugamije gukomeza gukangurira abantu gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19 bibutswa ko biri mu nshingano zabo.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imiyoborere mu  ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi yakanguriya abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

ACP Ruyenzi yavuze  ko ikigamijwe muri ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abakoresha umuhanda ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no kurwanya Covid-19 ari inshingano zabo.

Yagize ati “Ni inshingano y’umushoferi ndetse n’undi wese utwaye ikinyabiziga kureba ko uwo atwaye yambaye agapfukamunwa. Hashize iminsi tubona ko abantu bakoresha umuhanda basa naho bari baradohotse ku mabwiriza, yego bamwe turabafata tukabahana ariko ni na ngombwa ko dukora ubu bukangurambaga tubibutsa ko kubahiriza aya mabwiriza bibareba.”

ACP Ruyenzi yibukije abamotari ko mbere yo guha umugenzi ingofero yabugenewe bajya babanza kumubwira akambara agatambaro mu mutwe na bo bagatera umuti  iyo ngofero kugira ngo bice mikorobe kandi aho bari hose bagahorana uwo muti (hand sanitizer), yabibukije  ko mugihe bahagaze bategereje abagenzi bagomba guparika bahanye intera.

Yabwiye abatwara ibinyabiziga ko umuntu wese urenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 acibwa amande angana na Frw 25,000 n’ikinyabiziga cye kigafungwa iminsi itanu.

Ubu bukngurambaga butangijwe mu gihe imbare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima umunsi ku munsi yerekana ko igenda izamuka.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abagenzi babwiwe ko bafite inshingano zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus
Teddy Ruyenzi, yakanguriya abakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #Kigali #Police #RNP