Nyagatare: Abaturage batambaye agapfukamunwa bavuga ko iwabo nta Covid-19 ihari

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare muri santire ya Cyanyirangegene mu Murenge wa Karangazi, ntibubahiriza abwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nyagatare ntibitangaje kubona abaturage bari hamwe barenze babiri batambaye agapfukamunwa

Hari abatambara agapfukamunwa nubwo hagaragara urujya n’uruza rw’abantu benshi bishoboka ko bakwanduzanya icyorezo bakaba bafite n’amakuru atari yo kuri iki cyorezo.

Abo Umunyamakuru yasanze ku muhanda batambaye agapfukamunwa, bamubwiye ko nta cyorezo gihari bityo ko kitabafata.

Mugabo Pio yagize ati: “Agapfukamunwa turakambara ariko iyo umuntu ageze ahantu hari abantu benshi nibwo akambara, naho ari wenyine mu muhanda ntampamvu kuko ntawamwanduza uretse ko nta n’icyorezo cya Coronavirus giheruka mu Karere kacu.”

Undi witwa Mugiramana Thacien yagize ati: “Kuba ntambaye agapfukamunwa ni uko ntawanyanduza icyorezo kuko njyenda jyenyine mu muhanda, ikindi hano Nyagatare nta cyorezo cya Coronavirus gihari. Ubu se ko uri Umunyamakuru uheruka kumva bavuga ko Nyagatare hari icyorezo gihari?”

Hari abaturage banenga bagenzi babo batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bakavuga ko ari uko n’Abayobozi bateshutse ku gukurikirana abaturage bica amabwiriza.

Uwitwa Gashema Desire yagize ati: biragayitse kubona abaturage batazi amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya corona virus nukuntu kiri guhitana abantu benshi gusa mbona n’ubuyobozi ntacyo bukitayeho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi buvuga ko ikibazo cy’abarenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihari ariko bukavuga ko kwigisha ari uguhozaho nubwo buvuga ko hari ibihano biteganyirijwe abarenga kuri aya mabwiriza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew yagize ati: “Ni ubukangurambaga bugomba guhoraho, twagiye tuganira n’abaturage bamwe twarabafashe turabahana noneho naho baboneye urukingo bamwe mu baturage basa n’abiraye, ibyo rero bitwongerera akazi twe nk’ubuyobozi ko gukomeza kwigisha no guhana kugira ngo abantu bashobore kubahiriza amabwiriza.”

- Advertisement -

Hirya no hino haracyagaragara abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yibutsa abantu bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yashywizeho yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwirinda amakoraniro atari ngombwa, guhana intera, no kwambara neza agapfukamunwa kagapfuka kakagera no ku mazuru.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa Kane tariki 3 Kamena 2021 igaragaza ko mu gihugu abanduye Covid-19 ari abantu 55 byatumye abanduye bagera ku 27, 119. Abakize ni 80, ubu umubare w’abamaze gukira bose ni 26, 028. Abakirwaye ni 733 barimo abantu 5 barembye.

Bariya bantu banduye ni abo muri Kigali 15, i Rubavu 14, Kirehe 8, Gicumbi 7, Huye 5, Ngororero 2, Karongi 2, Gisagara 1, na Burera 1. Nyagatare n’ahandi mu gihugu nta bwandu bushya bwahagaragaye.

 

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abo twaganiriye bavuga ko nta Covid-19 ikiri iwabo
Abaturage usanga batambaye agapfukamunwa

Abdul NYIRIMANA/ UMUSEKE.RW i Ngoma

#Rwanda #RBC #Covid19 #Nyagatare