Nyamagabe: Imirire mibi yavuye kuri 51,8 % ubu igeze kuri 36,5%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko mu myaka 5 ishize, ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira byavuye kuri 51,8% bigera kuri 36,5%.

Umusaruro w’ibihingwa bakura mu mirima shuri n’igikoni ibafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira ku bana bavuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko urugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kiboneka ku bana bavuka, barufashijwemo na gahunda zitandukanye  Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Priscah asobanura ko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, bakoze isesengura kuri iki kibazo, basanga ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira byaragabanutse ku kigero cya 15,3%.

Mujawayezu yavuze ko zimwe mu ngamba bifashishije mu kugabanya iki kibazo, harimo gupima abana bo mu Midugudu bose buri kwezi, no  gushyiraho uturima tw’igikoni.

Mujawayezu akavuga ko muri izo gahunda hiyongeraho umurima shuri muri buri Mudugudu.

Ati: ”Umwana wese usuzumwe bagasanga ibiro bye bidahuye n’imyaka afite, atangira gukurikiranwa akavurwa akuwe mu ibara ry’umuhondo cyangwa umutuku.”

Mu zindi ngamba zafashwe kandi, harimo urugo mbonezamikurire z’abana bato kuko zigera ku 1130 zikora kandi zigamije gukumira igwingira.

Uyu Muyobozi yavuze ko Leta n’abafatanyabikorwa bashyize ingengo y’imali itubutse yo kurwanya imirire mibi n’igwingira kugira ngo abana bavuka bakure neza haba mu gihagararo ndetse no mu bwonko.

Rudahindagara Daniel wo mu Murenge wa Kibirizi ushinzwe kwigisha abaturage uko bahinga uturima shuri, avuga ko umusaruro w’ibihingwa bakuramo ari wo watumye abana bari bafite imirire mibi bayikira, ng obo bari bazi ko kuyirwanya bisaba gutegura ifunguro rihenze badafite.

- Advertisement -

Yagize ati: ”Usibye imirima shuri, banafite n’igikoni muri buri Mudugudu bigishirizamo gutegura indyo yuzuye.”

Niyonsaba Espérance wo mu Mudugudu wa Gasharu mu Murenge wa Kibirizi, avuga ko mbere y’uko izo ngamba zishyirwaho, umwuzukuru we arera, yamaze amezi 3 mu Bitaro avurwa imirire mibi, ahabwa indyo yuzuye ubu akaba yarakize.

Yagize ati: ”Urugo mbonezamikurire rwashyizweho nirwo rwadufashije kurwanya imirire mibi n’igwingira.”

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, igaragaza ko mu ngamba zindi zafashwe kandi harimo gukangurira abagabo kuboneza urubyaro kuko abagera kuri 65 ari bo bamaze kuboneza urubyaro. Uturima tw’igikoni mu Karere kose tugeze kuri 76%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Imwe mu mirima shuri iherereye mu Mudugudu wa Gasharu, mu Murenge wa Kibirizi
Rudahindagara Daniel umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gasharu wigisha abaturage akamaro k’imirima shuri n’igikoni.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe Mujawayezu Priscah avuga ko bagabanyije imirire mibi n’igwingira ku kigero cya 15,3% mu myaka 5
Mu Karere ka Nyamagabe imirire mibi yavuye kuri 51,8 ubu igeze kuri 36,5%

MUHIZI ELISÉÉ
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.

#Rwanda #Nyamagabe #RBC #MINISANTE #MIGEPROF