Nyamasheke: Imiryango 20 yasenyewe n’umuyaga muri 2018 ishima ko ubu itekanye mu nzu nshya yatujwemo

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Ruharambuga, mu Kagari ka Ntendezi mu Mugugudu wa Nganzo bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse bwiza nyuma yo kubakirwa inzu nziza kuko izo babagamo zari zishaje.

Ubu batujwe mu mugugudu w’icyitegererezo

Bari baratujwe muri 2012 n’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere.

Inzu yari yabubakiye zari zubatswe mu buryo budakomeye, zimwe muri zo zari zarasenywe n’umuyaga iyo babaga bazirimo bagiraga ubwoba ko zibagwira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwabonye ko abo baturage bari mu kaga  buhitamo kubakodeshereza ahandi nyuma baza kubakirwa mu Mugugudu  w’icyitegererezo wa Kamabuye.

Twahirwa Jean Claude yagize ati “Byari byarabomaguritase bikica abana buri munsi, twari twararushye.”

Uzayisenga Odette  yagize ati “Ahantu twari turi hari hateye inkeke, ku munywa twaragendaga ugasanga byaguye, iyo byabaga byaguye twarafatanyaga tukabikuramo, turashima Ubuyobozi bwatubaye hafi bubona ari ikibazo burahadukura, turabashimira ko badufashije bakatujyana iwacu.”

Baziki Fidele yagize ati “Aho twari dutuye ntabwo hari habi ahubwo ni uko uwari wubatse inzu yari yazisondetse, twari tuzimazemo imyaka 7, zari zitangiye kugwa. Mbere imvura yaragwaga ikagusangamo imbere, nta bigega by’amazi byahabaga ariko ubu turabifite tubona amazi uko tuyashatase.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko bashimishijwe n’inzu bahawe kuko zitandukanye cyane n’izo babagamo, bagasaba Ubuyobozi ko bwabafasha kubona Ibikoresho by’ibanze byo mu nzu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwabonye abo baturage bari mu kaga buhitamo kubimura,  buvuga kandi ko uko ubushobozi buzajya buboneka abasigaye na bo bazimurwa kuko bari babanje kwimura abari mu kaga.

- Advertisement -

Kwimurwa kw’abasigaye ntabwo biri mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Mukamasabo Apolonie umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke  yagize ati “Izo nzu zubatswe na Croix Rouge ntibazubaka neza, tubona zishobora kugwa ku baturage, twabakuyemo ku bufatanye bwa Croix Rouge n’Akarere, mu ngengo y’imari twubakiye imiryango 20.

Yavuze ko imiryango isigaye kuyituza bitari mu ngengo y’imari tugiye gutangira kuko nta kibazo gikomeye ifite.

Ati “Twihutiye kubakira abari bafite ikibazo gikomeye cy’inzu, bajya kwimuka ibikoresho bari bafite barabyimukanye.”

Bari batujwe mu Mugugudu wa Nganzo muri 2012 bari imiryango 50 muri bi imiryango 20 inzu zayo zari zarasenywe bikomeye n’umuyaga muri 2018  ziragwa.

Kuri ubu bubakiwe inzu z’amatafari ahiye, abimuwe aho bari bahamaze amezi abari. Inzu zabo zuzuye zitwaye amafaranga y’uRwanda angana na miliyoni 100,6Frw.

Ni imiryango 20 yimuwe aho yari ituye hasenywe n’umuyaga
Inzu baromo zari zubakishijwe rukarakara
Ngo bikangaga ko n’ubundi inzu zizabagwaho

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i Nyamasheke.

#Rwanda #Nyamasheke #MINALOC #RGB