Olivier na Louis barahatanira kuyobora FERWAFA, hanemejwe buri wese n’abo azakorana na bo

FERWAFA yatangaje urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamariza kuyiyobora mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021, abakandida babiri Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis ni bo bahatanira kuba Perezida.

Louis Rurangirwa ahatanye na Nizeyimana Olivier

Tariki ya 01 Kamena nibwo gutanga Kandidatire byatangiye bisozwa tariki ya 04 Kamena, 2021. Tariki ya 09 Kamena akanama katangaje abemerewe kwiyamamaza by’agateganyo, aho Nizeyimana Olivier ariko akanama gasanga kuri Rurangirwa Louis na we wemerewe kwiyamamaza babiri mu bo yatanze bazakorana na we atsinze batujuje ibisabwa, bamusaba kubyuzuza.

Uyu munsi mu kiganiro n’Itangazamakuru nibwo FERWAFA yatangaje abakandida ntakuka bemerewe kwiyamamariza kuyobora imyanya itandukanye.

Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis ni bo bonyine bemerewe guhatana ku mwanya wa Perezida.

Kuri Rurangirwa Louis waburaga abantu babiri, Kalisa Adolphe ari we Perezida wa Komisiyo y’amatora, yavuze ko hari igihe runaka bahabwa kugira ngo babuzuze ariko n’iyo babuze ngo ntabwo umukandida yangirwa kwiyamamaza.

Ati ”Hari igihe runaka bahabwa kugira ngo babuzuze, ariko niyo bidakozwe muri icyo gihe hari itegeko rivuga ko iyo umukandida yujuje 70% yiyamamaza yazatsinda akazabuzuza nyuma.”

Ubu aba bakandida bemerewe kuba batangira kwiyamamaza guhera ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena. Amatora ateganyijwe tariki ya 27 Kamena 2021 saa 9:00’ kuri Lemigo Hotel.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Rurangirwa Louis:

Rurangirwa Louis – Perezida
Kayisime Nzaramba – Visi Perezida
Ndayambaje Pascal – Komiseri ushinzwe umutungo
Rtd SSP Higiro Willy Marcel – Komiseri ushinzwe umutekano
Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco – Komiseri ushinzwe ubuvuzi
Nkurunziza Benoit – Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa n’abaterankunga
Ndarama Mark – Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru
Mukasekuru Deborah – Komiseri ushinzwe umupira w’abagore

- Advertisement -

 

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Mugabo Nizeyimana Olivier:

Mugabo Nizeyimana Olivier – Perezida
Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.
Habiyakare Chantal – Komiseri ushinzwe Umutungo.
Cyamwenshi Arthur – Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.
Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa
IP Umutoni Chantal – Komiseri ushinzwe umutekano
Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago
Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.
Uwanyirigira Delphine – Komiseri ushinzwe Amategeko
Lt. Col. Mutsinzi Hubert – Komiseri w’Ubuvuzi

Nizeyimana Olivier ushaka umwanya wa Perezida wa FERWAFA

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Volcano #FERWAFA #MINSPORT