Perezida Edgar Lungu yashimye Imana yamuzanzamuye ubwo yikubitaga hasi imbere y’abaturage

Ubwo ku mugoroba wo ku cyumweru yari ayoboye ibirori by’umunsi w’Ingabo, Perezida wa Zambia Edgar Lungu, yafashwe n’ikizungera yikubita hasi, abaturage bashya ubwoba bagira ngo ashizemo umwuka, yifashishije Zaburi 20:6-7 yashimye Imana yamuzanzamuye.

Perezida Edgar Lungu yavuze ko ubu amerewe neza.

Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma y’uko yari yamaze kuvuga ijambo rye ry’uyu munsi w’ingabo wizihizwa muri Zambia buri mwaka tariki 13/06.

Amaze kuzanzamuka, Lungu yahise ajya mu mudoka ye asubira ku ngoro y’umukuru w’igihugu nk’uko itangazo ryasinyweho na Dr Miti ribivuga.

Perezida Edgar Chagwa Lungu kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, abinyujije kuri Twitter yashimye Imana yamubaye hafi ubwo yikubitaga hasi bitunguranye.

Yifashishije Zaburi 20:6-7 maze avuga ko yabonye imbaraga z’Imana ndetse no gukora kwayo.

Ati 6 Ubwo rero natwe tuzavuza impundu kuko watsinze, izina ry’Imana yacu turitwareho ibendera. Uhoraho arakore ibyo usabye byose! “

” 7 Ubu ndabimenye: Uhoraho aha intore ye gutsinda; aho ari mu ngoro ye yo mu ijuru arayumva, akayiha gutsinda, ibikesheje ukuboko kwe.”

Umunyamabanga wa guverinoma Simon Miti yasohoye itangazo rivuga ko perezida “ameze neza kandi akomeje inshingano ze.”

Dr Miti yavuze ko Lungu yahise agarura ubwenge akamera neza ibyo bikimara kuba.

- Advertisement -

Uyu muhango wamaze amasaha ane waranzwe n’akarasisi ka gisirikare aho ingabo za Zambia zamuritse ibikoresho byazo bya gisirikare.

Mu 2015, Lungu yagize ikibazo nk’iki cy’ubuzima, ibiro bye byavuze ko cyatewe n’uburwayi bufata ingoto.

Perezida Lungu ari gushaka kwiyamamaza gutegeka Zambia nanone mu matora ateganyijwe tariki 12 z’ukwezi kwa munani.

Muri uwo muhanga Perezida Lungu Edgar yashimye ubwitange bw’Ingabo za Zambia.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW