Perezida Kagame na Tshisekedi barebye ibyangijwe n’iruka rya Nyiragongo mu Mujyi wa Goma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, na Perezida Antoine Felix Tshisekedi basura ahantu hanyuranye bareba ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Mu Mujyi wa Goma Perezida Kagame na mugenzi we wa DRCongo basura agace kashegeshwe n’iruka ry’ibirunga

Perezida Tshisekedi uri mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru na we ku wa Gatanu yagiriye uruzinduko ry’umunsi umwe mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa La Corniche uzwi nka Grande Barierre i Rubavu maze bazenguruka Umujyi wa Gisenyi bareba ibyangijwe n’umutingito wakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye mu Karere ka Rubavu, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro mu muhezo.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame na we yakiriwe i Goma ndetse mu ruzinduko rwe we na Perezida Antoine Felix Tshisekedi basura ibice bitandukanye byashegeshe n’iruka ry’ibirunga n’imitingito yabikurikiye.

i Goma kandi byari biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu bagirana ikiganiro n’Abanyamukuru.

Abakongomani baganiriye na UMUSEKE bari mu Mujyi wa Goma bavuga ko bishimiye uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Mujyi wa Goma ndetse ko biteguye kumwereka urukundo nk’urwo u Rwanda rwaberetse ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga maze bagahabwa ubuhungiro mu Rwanda kandi bagafatwa neza.

Bahuriza ku kuba ibihugu byombi byakomeza umubano mwiza ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bihuza Umujyi wa Gisenyi na Goma bikaba byafungurwa n’abaturage bagahahirana hakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umutekano mu Mujyi wa Goma wakajijwe mu rwego rwo kwirinda icyarogoya uruzinduko rwa Perezida Kagame mu burasirazuba bwa Congo.

Usibye Perezida Kagame, Tshisekedi uri mu burasirazuba bwa Congo yahuye na Perezida Museveni wa Uganda aho bagiranye ibiganiro banafungura ibikorwa by’iyubakwa ry’imihanda ihuza ibihugu byombi basinyana n’amasezerano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo ihungabanya umutekano.

- Advertisement -

Byitezwe ko Perezida Kagame ari buve i Goma bavugutiye umuti imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda ikica, igahohotera ariko inasahura Abakongomani.

Perezida Tshisekedi yakira Perezida Kagame hakurya i Goma
Nyuma bahise basura Umujyi wa Goma

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW