Perezida Kagame yazamuye abasirikare 4 ku ipeti rya Colonel barimo Umuvugizi wa RDF

Itangazo ryasohowe n’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye bane bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abagira Colonel.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Ronald Rwivanga yazamuwe ku ipeti rya Colonel

Abazamuwe ni Lt Col Jean Paul Nyirubutama, yagizwe Colonel ndetse agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’urwego rw’iperereza NISS (NATIONAL INTELLIGENCE AND SECURITY SERVICE).

Abandi bazamuwe mu ntera ni Lt Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda na we yahawe ipeti rya Colonel.

Perezida Paul Kagame kandi yazamuye Lt Col Callixte Kalisa amugira Colonel, na Lt Col Francis Ngabo SEBICUNDANYI na we amugira Colonel.

Mu kiganiro kigufi Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yahaye Umuseke, yatubwiye ko abazamuwe bakomeza gukora akazi barimo uretse Col Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umunyamabanga Mukuru wungirije wa NISS.

 

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

#Rwanda #NISS #RDF