Perezida Ndayishimiye yasuye abanya-Gatumba bakuwe mu byabo n’ikiyaga cya Tanganyika

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ubwo yasuraga abaturage bahunze amazi y’ikiyaga Tanganyika yabasabye gushikama bakubaka inzu zihangana n’aya mazi cyangwa bakimurwa mu Gatumba burundu.

Perezida Ndayishimiye yahaye imfashanyo abasaga ibihumbi 10 bacumbikiwe ahahoze ikiraro cy’Inka cya Sobel.

Aba baturage basaga ibihumbi 10 bahunze izamuka ry’amazi ya Tanganyika yarenze inkombe z’ikiyaga agasenya ibikorwa remezo bitandukanye akanimura abaturage bo mu Gatumba n’abo mu bindi bice byegereye Tanganyika.

Ubwo Perezida Ndayishimiye yabashyiraga imfashanyo aho bari mu nkambi y’agateganyo yabubakiwe i Maramvya, yabasabye gukomera bagahitamo kubana n’amazi ya Tanganyika cyangwa kwimuka burundu aho kugira ngo ayo mazi azabambure ubuzima.

Abaturage bo mu Gatumba ntibabikozwa, bavuga ko bazashikama bakubaka inzu zikomeye aho kugira ngo bavirire ibibanza byabo n’ubwo uko Tanganyika n’uruzi rwa Rusizi iyo bizamutse bikarenga inkombe byangiza ibyabo ku kigero cyo hejuru.

Perezida Ndayishimiye avuga ko n’ubwo icyemezo cyo kwimura abo bantu kitarafatwa ariko gishoboka kugira ngo bahave burundu.

Aha bahungiye i Maramvya muri Komini Mutimbuzi ni ahahoze ikiraro cy’inka hazwi nka Sobel, aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima butari bwiza, abagabo barara hanze mu rwego rwo kureka ngo abagore n’abana babone aho bacyika umusaya mu tuzu twa shitingi babubakiye.

Ibijyanye no kubaka urugo, bavuga ko babiteye umugongo kuko bari mu tuzu twa shitingi ducucitse ku buryo nta bwisanzure buhari.

Babwiye Perezida ko iyo, iyo ngingo igeze umwe abwira mugenzi we ati “Tekana tuzabikora dutashye iwacu!”

Abana ntibakijya ku ishuri birirwa bazerera mu nkambi, nta mwanzuro nta kuka urafatwa niba bazategereza amazi agakama bagatahuka cyangwa niba bazimurwa burundu.

- Advertisement -

Ku kibazo cy’amazi arenga inkombe za Tanganyika na Rusizi agasenyera Abanya-Gatumba, Perezida Ndayishimiye yavuze ko akiri mu gihirahiro ku cyakorwa.

Yagize ati “Mu 2007 byarabaye … none byagarutse. None twakora iki ngo tumenye kwitegura ibyo bihe?”

Perezida yababwiye ko Leta irimo kwiga igisubizo gihamye kuri iki kibazo harimo ko bakwimurwa burundu cyangwa bagahitamo kubaka inzu zahangana n’amazi.

Yagize ati “Twige rero guhangana n’ayo mazi. Ko twemeye kuhabambira, twige no kubaka inzu zikomeye zihangana n’ayo mazi”.

Aba baturage bahawe imfanshanyo irimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibiryamirwa. Umukuru w’igihugu abasaba gutekana no kwihanganira ubuzima butoroshye babayemo abizeza ko Leta izabagoboka.

Ubwo amazi ya Tanganyika na Rusizi yarengaga inkombe yasenye ibikorwa remezo bitandukanye, afunga umuhanda wa Bujumbura- Gatumba ndetse anamenesha abaturage bavuye mu byabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Amazi y’ikiyaga Tanganyika yangije ibikorwa remezo i Bujumbura.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW