RDC/Ituri: Abantu bane batwikiwe mu modoka barapfa abandi barakomereka bikomeye

Abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa ADF ukomoka mu gihugu cya Uganda bateze umutego imodoka yari itwaye abantu barayitwika abantu bane bahita bahasiga ubuzima.
Ubwicanyi bwabereye ahitwa Mitego muri Teritwari ya Irumu muri Ituri
Ibi byabereye ahitwa Mitego muri Teritwari ya Irumu muri Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021.
Nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa w’amashyirahamwe yigenga muri Ituri, usibye aba bane bahasize ubuzima abandi bantu batandatu barakomeretse cyane ndetse hibwa n’ibintu byinshi bitandukanye.
Dieudonne Lossa yahamagariye Ingabo za FARDC kurushaho kurinda ubuzima bw’abanyagihugu bakarwanya izi nyeshyamba zica, zigasahura zigafata no ku ngufu Abakongomani.
Sosiyete Sivile muri Ituri ivuga ko muri ibi bihe bidasanzwe Leta ikwiriye guhashya inyeshyamba zose zikomeje gufata ubuzima bw’abaturage nk’ibikinisho.
Igisirikare cya Kongo muri Ituri kivuga ko ubwo abasirikare bageraga ahabereye ubu bwicanyi cyasubije inyuma abarwanyi ndetse kibasha kurokora ubuzima bw’abakomeretse.
Nta gihe kingana n’ukwezi cyashira muri ITURI hatabereye ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba zitandukanye zirangajwe imbere na ADF ikomoka muri Uganda.
Perezida Etienne Tshisekedi uri mu burasirazuba bwa Kongo atangaza ko Leta ye izarwanya imitwe yose y’inyeshyamba igacika ku butaka bwa RD Congo ibintu bifatwa nk’inzozi zigoye kuba impamo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW