RDF yafatiye ku butaka bw’u Rwanda umusirikare wa Uganda wari ufite Mashinigani n’ibindi bikoresho bya Gisirikare

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rivuga ko ku itariki ya 12 Kamena 2021, RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda atabifitiye uburenganzira.

Yafashwe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo zari kw’irondo ry’amanywa.

Ibitangazamakuru byo muri Uganda kuri iki Cyumweru byari byazindutse byandika ko hari umusirikare wa Uganda washimuswe n’Ingabo z’u Rwanda ubwo yari ari mu kazi.

Iryo tangazo rya RDF rivuga ko ahagana mu masaha ya saa munani n’iminota 45 (14h45), irondo ry’amanywa rya RDF ryahagaritse umusirikare w’Ingabo za Uganda (UPDF) witwa Pte Bakuru Muhuba, wari ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Umudugudu wa Majyambere.

Umusirikare wa Uganda wafashwe yari yambaye imyenda y’Igisirikare cya UPDF, akaba yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG) hamwe n’amasasu yayo, yari afite kandi indebakure “Binocular”, telefone igendanwa hamwe n’ibyangombwa biranga umusirikare.

RDF ivuga kandi ko Igisirikare cy’u Rwanda kirimo kureba uko uwo musirikare wa Uganda yasubizwa igihugu cye.

Bihabanye n’ibyanditswe n’ibinyamakuru byo muri Uganda, iri tangazo rya RDF risobanura ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe ibyo binyamakuru byo bivuga ko yashimuswe n’Ingabo z’u Rwanda akazanwa mu Rwanda.

Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo agatotsi, urwicyekwe ku mpande zombi rukomeza kugenda rugaragara cyane cyane ku mipaka ihuza ibi Bihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW