RIB ifunze Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana wafatanwe Miliyoni 400 Frw z’amibano

webmaster webmaster

Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamije amakuru y’uko rwataye muri yombi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Jean Marie Théophile nyuma yo gufatanwa agera kuri miliyoni 400 Frw yakuwe muri miliyari 1 Frw yibwe umushoramari w’umunyamahanga.

Padiri Mukuru wa Paroisse Gatolika ya Rwamagana

RIB, yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umushoramari wibwe amafaranga agera kuri miliyari 1Frw bikozwe n’abatekamutwe aribwo batangiye iperereza.

Ikomeza ivuga ko yatangije iperereza iza gufata babiri mu batekamutwe, umwe muri bo akaba yari amaze kubitsa umugabane we Padiri Ingabire Jean Marie Theophille, ungana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 400.

Uwibye ayo mafaranga asanzwe ari mubyara wa Padiri Mukuru wa Rwamagana, Ingabire Jean Marie Theophille akimara kumuha izo Miliyoni, Padiri yahise azibika mu mutamenwa (Safe Box) aho zasanzwe ahita atabwa muri yombi.

RIB ivuga ko ubwo basangaga aya mafaranga mu mutamenwa kwa Padiri Ingabire bahise bayafatira na we atabwa muri yombi.

RIB iti “Kugeza ubu hamaze kugaruzwa amafaranga agera kuri Miliyoni 500 mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe n’amafaranga asigaye na yo agaruzwe.”

Itegeko riteganya ibyaha n’Ibihano mu ngingo yaryo ya 247 ivuga ku guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

Ivuga ko “umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 300.

- Advertisement -

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri ni na byo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW