Ruhango: Umuturage wari waranze ingurane atuye mu kigigo cy’Ishuri yemeye kwishyurwa

Ubuyobozi bw’Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ”Lycée de Ruhango Ikirezi” bwavuze ko bwahaye ingurane umuturage witwa Mukamazimpaka Antoinette wabaga hagati mu kigo.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Lycée de Ruhango Ikirezi.
Ubushize bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri ndetse n’abarituriye babwiye UMUSEKE ko babangamirwa no kubona abanyeshuri basohoka bakabanza kunyura inyuma y’ikigo, kubera ko inzira bagombaga gukoresha berekezaho aho bafatira ifunguro n’aho barara hubatse inzu y’umuturage.
Usibye abo babyeyi n’Ubuyobozi bw’ishuri icyo gihe bwavugaga ko bubangamiwe n’inyubako z’uyu muturage.
Icyo gihe ishuri ryavugaga ko ryagerageje guha ingurane uyu muturage ntibyakunda kuko yifuzaga ko  bamuha miliyoni 200Frw.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’Ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi,  Rwemayire Rekeraho Pierre Claver  avuga ko  ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwabumvikanishije n’umuturage, akemera gutanga ubutaka ku ngurane ikwiriye kandi ijyanye n’inyubako ahafite.
Yagize ati:”Yaje kwemera asaba ko tumuha miliyoni 60Frw mu byiciro bibiri.”
Inyubako ya Mukamazimpaka Antoinette ishuri ryishyuye miliyoni zirenga 60.
Rwemayire avuga ko nta gikorwa kindi cyagombye kubangamira  ishuri ndetse n’imyigire abaharererwa bashaka.
Cyakora akavuga ko hari ubundi butaka bw’idini n’umuturage bugihari bifuza kwegukana babanje guha benebwo ingurane.
Ngo hari ibiganiro batangiye gukorana n’abahafite ubutaka akavuga ko umukoro ishuri risigaranye ari ugushaka ayo mafaranga y’ingurane bazaha Ubuyobozi bw’idini n’umuturage mu minsi mike iri mbere.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko usibye kubumvikanisha, nta burenganzira bundi Ubuyobozi bufite bwo gutegeka ishuri cyangwa umuturage uhafite ubutaka kuhava.
Yagize ati:”Ishuri ririgenga, iyo ritumvikanye n’uhafite ubutaka ridusaba kubumvikanisha gusa kandi turashima ko byakozwe bikarangira ku neza.”
Nta ngano y’amafaranga y’ingurane aba bahafite ubutaka barasaba ishuri, gusa Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi avuga ko kubishyura bitazagorana akurikije ibiganiro intambwe bigezeho.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi Rwemayire Rekeraho Pierre Claver avuga ko ashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwabumvikanishije n’uyu muturage bikarangira bamuhaye ingurane.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango