Rusizi: Umuhungu w’imyaka 17 bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

Ku mugorowa wo ku wa Mbere umusore w’imyaka 17 wigaga mu mashuri abanza bamusanze mu mugozi yapfuye birakekwa ko yiyahuye.

Byabereye mu Mugugudu wa Karushaririza, Akagari ka Burunga, mu Murenge wa Gihundwe, mu masaha y’umugoroba ku wa Mbere tariki 21 Kamena 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko amakuru bayamenye ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukora iperereza.

Ati “Nta yandi makuru, RIB iri mu iperereza ryayo, ni ugutegereza ibyo izatangaza kuko biri mu biganza byayo.

Uyu muyobozi avuga ko umwana afite ababyeyi ariko akaba yabanaga na Nyirasenge. Yavuze ko amakuru afite ari uko yari umunyeshuri mu mashuri abanza, ariko ngo ntazi impamvu yakererewe kwiga.

Amakuru Umuseke ufite ni uko uriya mwana yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Niyibizi agira inama abantu yo kutihererana ibibazo ngo bigere ubwo biyahura. Ati “Umuntu ufite ikibazo yenda atarimo abonera igisubizo umuti si uko yiyahura, ubuyobozi burahari ngo bumufashe kubona igisubizo ku bibazo afite, kwiyahura si wo muti. Umuti ni uko yegera inzego ngo zimufashe ku bibazo afite, icyiza ni uko abantu baganira ku bibazo bafite bikaba byahabwa umurongo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/i Rusizi

#Rwanda #Rusizi #Kwiyahura #MINSANTE