Twitter yasibye ubutumwa bwa Perezida Buhari, Nigeria iyifunga ku butaka bwayo, USA yabyamaganye

Leta zunze Ubumwe za Amerika, zamaganye icyemezo cya Leta ya Nigeria cyo guhagarika gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihugu.

TWITTER ntigaragara muri Nigeria nubwo bamwe bafite inzira zindi bacamo bakayifungura

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Ned Price yavuze ko icyemezo cyo gukumira Twitter mu gihugu ari ukunyuranya n’amahame ya Demokarasi kandi n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Twitter yahagaritswe nyuma y’uko yari imaze iminsi ibiri isibye ubutumwa bwa Perezida Muhammadu Buhari bwatangaga umuburo ku baturage yashinjaga kwijandika mu bikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu.

Nigeria ivuga ko icyemezo cyayo cyo guhagarika urubuga rwa Twitter ntaho gihuriye no gukuraho ubutumwa  (tweet) bwa   Perezida Buhari.

Leta yavuze ko yahagaritse Twitter kuko ibogamira ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta batambutsa ubutumwa buhamagarira abantu, kurwanya inzego zirimo Polisi y’Igihugu, ariko Twitter ntigire icyo ibikoraho.

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko izakurikirana abarenga ku cyemezo yafashe .

Nubwo byahagaritswe, Abanyanijeriya bakomeje kugera kuri Twitter bakoresheje imiyoboro yihariye.

Kuva iki cyemezo cyafatwa, Nigeria imaze guhomba asaga miliyoni 24 z’amadolari.

Ku rundi ruhande, Umuryango Uharanira Iterambere ry’Uburenganzira bwa Muntu muri Nigeria, SERAP, ku bufatanye n’abaturage, wajyanye Leta y’icyo gihugu mu Rukiko Rukuru rw’Umuryango w’Ubukungu Uhuriweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, (ECOWAS), kubera icyemezo Leta yafashe cyo gufunga Twitter muri icyo gihugu.

- Advertisement -
Perezida Buhari avuga ko Twitter ibogamira ku batavuga rumwe na Leta

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC 

UMUSEKE.RW