Ubuzima bwa Nduwayezu na Mukamana batuye ku kirwa ari bonyine

Umuryango wa Nduwayezu Sylvestre na Mukamana Beatrice hamwe  n’abana babo babiri burihariye, bamaze imyaka icyenda batuye bonyine mu karwa bakunze kwita “Kukampyisi” ariko kitwa “Michael’s Island”  kiri mu kiyaga cya Ruhondo, uyu muryango uvuga ko biberaho mu buzima bwabo bonyine kuko abandi bahabataye barigendera.  

Ubu bwato bwerekeje ku rugo rwa Nduwayezu na Mukamana bibera ku karwa ka bonyine

Amateka y’uyu murango hamwe n’aka karwa avuga ko “Kukampyisi” hari hatuwe n’imiryango itatu,  Umubyeyi witwa Michael n’abahungu be ari bo  Bonaventure na  Sylvestre  bose bari bafite abagore.

Iyo miryango yakomotse ku mubyeyi witwa  “Colletha”, wari umubyeyi w’iyimiryango  wahatuye mbere banamwitirira aka karwa, maze uko ibisekuru bigenda bihererekana, bahitirira  “Michael’s Island” ari we mubyeyi w’iyi miryango iriho ubu.

Aka karwa  bakunze kwita “Kukampyisi” ariko kitwa “Michael’s Island” gaherereye mu  kiyaga cya Ruhondo kiri hagati y’Uturere twa Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ni kimwe mu mitungo kamere y’Intara y’Amajyaruguru, kikaba gifite ibirwa bigera ku icumi.

Sylvestre Nduwayezu avuga ko we yahavukiye (kuri ako Karwa) ubu afite imyaka 28 y’amavuko  gusa yaje kwisanga ari mu karwa wenyine Ababyeyi be bamaze kwimuka, bamusigana n’umugore  we witwa Mukamana Beatrice.

Mukamana Beatrice avuga ko yashakiye kuri aka karwa “Kukampyisi” ariko aturutse mu Murenge wa Gacaca aho yabaga mu Kagali ka Gakoro, ngo yaje kuhashakira umugabo maze ahasanga ababyeyi b’umugabo we  bose bari  imiryango itatu.

Ati “Narahaje ndahaba, njyewe n’umugabo wanjye tubyarana abana babiri, igihe cyo kwimuka biba ngombwa ko izo ngo uko ari ebyiri zimuka badusiga hano. Twarahabaye mu buzima bukomeye gutyo, kandi twari twaramenyereye kuvugana na bo.

Mukamana Beatrice akomeza avuga ko igihe iyo miryango yari imaze kugenda bahise bamera nk’ibiragi, hashira ukwezi n’ukundi kurataha gutyo gutyo maze  baza kumenyera ubuzima bwabo bonyine.

Ati “Byageze aho twishyira  mu mutuzo turabyakira,  kugeza ubu tuhamaze imyaka  icyenda.

- Advertisement -

Mu karwa  “kukampyisi” Nduwayezu  Sylvestre avuga ko bagiye bahahinga ibishyimbo n’ibijumba, nibwo  buzima babayemo.

Ubu bNduwayezu asukura mu ntanzi z’urugo

 

Ishusho yo kubaho kwabo muri ako karwa

Nduwayezu Sylvestre ashushanya ubuzima babayemo avuga ko babyuka hanyuma umugore we (Mukamana)  agakubura imbuga, ubwo bafite ubwato bagendamo kuko bahinga hakurya mu kandi gace hatari muri ako karwa, maze hagera nko mu ma saa  munani z’amanwa  bagataha bagasesa ubwato, maze umugore agateka, bukaba burije.

Ati “Ibyo dukoresha byose dukoresha ubwato, n’umwana wacu w’umunyeshuri arabyuka agakaraba, akambara imyenda y’ishuri maze tukamushyira mu bwato tukamwambutsa akajya kwiga, saa sita yagera tukongera tugafata ubwato tukajya kumuzana.

Mukamana Beatrice umugore wa Nduwayezu avuga ko kuba mu buzima bwo gutura mu karwa kabo bigoye kuko iyo ukeneye umunyu bisaba kwambuka ikiyaga, kujya guhaha ni ukwambuka ikiyaga, ndetse iyo bakeneye ikibiriti nabwo barambuka.

Ati “None nk’ubu kugira ngo kiriya kirwa (hakurya) bamenye ko warwaye bisaba guhamagara ukoresheje telephone cyangwa umugabo wanjye agafata ubwato akajya kurarika.

Mukamana   avuga ko hari igihe umugabo we iyo agiye yibera mu bwigunge  ndetse n’abana be iyo bageze mu rugo bavuye kwiga  yumva batahaba.

Hirya gato Mukamana na we ari mu miromo yo mu rugo

 

Ibyiza byo gutura ku Karwa

Nduwayezu Sylvestre avuga ko gutura muri aka karwa harimo n’ibyiza, kuko iyo yibagiriwe igikoresho cyo mu rugo hanze, buracya akabyuka agisanga aho yagisize, nta mujura uhaba.

Ati “Icyo ni ikintu cyiza  mbona hano.

Hari abakora ubukerarugendo mu kiyaga cya Ruhondo  bushingiye ku muco, amateka, umutungo kamere n’ibyanya bidakomye, hakorwa ubukerugendo bwagutse harimo no gutembereza ba mukerargendo.

Nzabonimpa Theodore  umwe mu bakora umwuga wo gutembereza abakerarugendo  avuga ko mu byo bakoraga byabasabaga kwiga igihugu bagenda n’ibirenge, bareba ahantu hashimishije, ubwo bakoraga “Boat Cruise” (ubukerugendo  bukorerwa mu mazi bari mu bwato) nibwo bamenye akarwa  “Kukampyisi cg Michael’s Island ” hatuwe n’imiryango itatu maze barabigisha hanyuma batangira imikoranire.

Ati “Nyuma yo kubigisha rero nibwo hatangiye imikoranire, iyo haje abakerugendo baje kuhasura, uyu muryango hari amafaranga tubasigira ku buryo igikorwa cyose kihakorewe gihita kibahindurira ubuzima bwabo.”

Uyu muryango urateganya kwimuka bakajya gutura ku butaka nk’abandi bose.

Aka karwa ni hantu heza hashimisha abakerarugendo cyane cyane ku bantu baba bashaka kuhakorera ukwezi kwa buki.

Umuryango wa Nduwayezu Sylvestre na Mukamana uvuga ko bicwa n’irungu kandi icyo bakeneye cyose bibasaba kwambuka ikiyaga  bityo bateganya kuhimuka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ubwato buvuze ikintu kinini ku buzima bw’uyu muryango, ni bwo bifashisha bagiye mu kazi kose gatunga urugo
Iwabo ibishyimbo bireze, banahinga ibijumba
Ingurube yabo bayiraza hanze bugacya bakayisanga
Muri iki kiyaga cya Ruhondo hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku muco
Mukamana avuga ko aho batuye hari irungu kubera ko baba bonyine
Uru ni urugo rwa wa Nduwayezu Sylvestre na Mukamana Beatrice

Ivomo: Amashusho ya TNT

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #RDB #Ubukerarugendo #Musanze #Burera #Ruhondo